Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibibi Byo Kuranzika Umurimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ibibi Byo Kuranzika Umurimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2023 8:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’ibikorwaremezo, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko kuranzika ibintu ngo uzaba ubikora kandi ntacyo wabuze, bidindiza iterambere ry’igihugu.

Kuranzika umurimo ni ukwikoraho!

Impamvu ni uko ibyo wirengagije gukora ngo uzaba ubikora ejo, iyo igihe kigufashe ntuba ugisubiye inyuma.

Umukoresha aba azakubaza impamvu ibyo yagushinze kandi aguhembera utabikoze mu gihe mwumvikanye.

Perezida Kagame yabwiye abagize Guverinoma ko ntawe yabaza impamvu atujuje inshingano  runaka igihe cyose bigaragara ko nta buryo yari afite bwo kubikora.

Perezida Kagame agaya abantu bafite ingeso yo kuranzika ibintu

Ijambo ‘uburyo’ rikubiyemo amikoro cyangwa ibindi bya ngombwa ngo ikigamijwe kigerweho.

Ese ubundi Minisitiri cyangwa undi muyobozi mukuru abura iki ngo akore ibiri mu nshingano ze kandi yarahiriye ?

Kuranzika umurimo nibyo bitera benshi guhangayika iyo babonye ko igihe cyabagendanye.

Inyandiko yo muri The New York Times yo ku italiki 25, Werurwe, 2019 isobanura ibyo kuranzika yanditswe na Charlotte Lieberman ivuga ko kuranzika ari kimwe mu biranga abanebwe.

Yungamo ko hari abaranzika ibintu kubera ko ‘baramutse nabi’.

Uzumva umuntu avuga ko ‘yumva atameze neza’, ko ibintu azaba abikora ejo ‘yaramutse neza’.

Birumvikana ko umuntu utaramutse neza hari ibyo adakora neza ariko iyo yumva ubwihutirwe bw’ikintu agira icyo agikoraho niyo cyaba gito.

Abantu bakunda kuranzika ibintu ntibizerwa cyane kandi birumvikana.

Wakwizera ute umuntu ukuzirika ku katsi ngo ibintu arabikora ariko ugategereza ugaheba?

Abantu baranzika ibintu batakarizwa icyizere, ntibongere guhabwa ikiraka cyangwa se bakaba bakwirukanwa mu kazi.

Abo byigeze kubaho bazi uko gutakaza akazi kubera ko inshingano wahawe ugatinda kuzisohoza nkana biryana.

Ugize amahirwe akababarirwa akenshi ahita acika kuri iyo ngeso.

Uwo byokamye we abura akazi burundu ndetse bamwe bibatera indwara y’agahinda gakabije gashobora gutuma biyahura.

Kuranzira ibintu hari n’ubwo bishingira ku mico y’abantu.

N’ubwo atari kuri bose ariko muri rusange bisa n’aho ku Banyarwanda ibyihutirwa ari bike!

Hari n’ubwo uhamagara umuntu ngo umwishyure umwenda umurimo ariko agakererwa akagusaba ko wamwihanganira kuko atonetse, ko azaboneka ejo!

Igikorwa cyo kwishyura uwo muntu ushatse wakiranzika kuko kuri we ntikiba kihutirwa.

Perezida Kagame avuga ko ikibazo kiri mu bayobozi muri rusange ari uko ibintu byose bihora mu mvugo, mu nyigo no mu nama, akemeza bidakwiye.

Akamaro ko kuranzika ibintu bimwe na bimwe…

Ku bantu bagira inshingano ziremereye zisaba gutekerezaho kubera uburemere bwazo hari ubwo bahitamo kuranzika ingingo runaka, bakaba baretse kuyifataho umwanzuro birinda ko habaho guhubuka.

Hari n’ubwo wirinda gukora ikintu kuko hari amakuru utarabona ahagije kuri cyo.

Iyo bigenze gutyo, kuranzika biba ari icyemezo kirimo ubwenge.

Uko bimeze kose, kuranzika umurimo cyangwa inshingano rukana ngo uzaba uzikora, ni ukwihemukira.

Abanyarwanda baciye umugani ugira uti: “ Uwo uzaheka ntumwicisha urume”.

Niba ikintu ushobora kugikora, gikore kuko iyo utinze birapfa.

TAGGED:featuredKagameKuranzikaUmurimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwahoze Ayobora Ikigo Cy’Amakoperative Yanze Kwitaba PAC
Next Article Burundi: Minisitiri W’Ubuzima Ashaka Ko Hubakwa Ibitaro By’Abakire GUSA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?