Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu mezi atatu ari imbere mu bice byinshi by’igihugu hazagwa imvura isanzwe, ahandi hakaba igabanyuka ry’imvura risa n’iryaherukaga mu Umuhindo wa 2016, uwa 2010 n’uwa 1996.
Iki kigo cyabitangaje kuri uyu wa 27 Kanama, ubwo cyagaragazaga iteganyagihe ry’Umuhindo, ni ukuvuga hagati y’amezi ya Nzeri n’Ukuboza 2021.
Cyatangaje ko muri rusange uteganyijwemo imvura izagwa igana nk’isanzwe igwa mu muri icyo gihe, ahenshi mu gihugu.
Cyakomeje kiti “Uretse mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba, mu gice cy’Amayaga no mu turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura izagabanuka ku isanzwe ihagwa mu muhindo.”
Ibipimo bigaragaza ko imvura nke izaba iri munsi ya milimetero 300, iteganyijwe mu mu bice by’uburasirazuba bw’uturere twa Kirehe na Kayonza no mu majyepfo y’uturere twa Gatsibo na Bugesera.
Iri hagati ya milimetero 300 na 400 yo iteganyijwe ahasigaye hose mu ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, uretse amajyaruguru y’uturere twa Gasabo na Nyarugenge, no mu ntara y’ Amajyepfo muri Gisagara, Huye, Nyanza na Ruhango.
Ni nayo mvura izagwa mu burasirazuba bwa Nyaruguru no mu majyepfo y’uturere twa Kamonyi na Muhanga.
Ni ibintu ngo bizaterwa n’uko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari cyane cyane iya Pacifique n’iy’u Buhinde burimo kugabanyuka muri iyi minsi, ndetse bigaragara ko buzakomeza kugabanyuka muri uyu muhindo.
Meteo Rwanda yakomeje iti “Bigatuma ahenshi mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, imvura iteganyijwe kuzagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa.”
“Imyaka yabonetsemo imvura ijya gusa n’iteganyijwe mu muhindo wa 2021 ni umuhindo wa 2016, uwa 2010 n’uwa 1996.”
Meteo Rwanda yavuze ko ishingiye kuri iryo teganyagihe, inzego zose zisabwa gufata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, indwara no kubungabunga ibidukikije.
Hakiyongeraho no gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa remezo bifitiye igihugu akamaro, cyane cyane mu bice biteganyijwemo imvura nyinshi.
Yakomeje iti “By’umwihariko, dushingiye kuri iri teganyagihe ry’igihembwe cy’umuhindo 2021 (igihembwe cy’ihinga 2022 A), inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima, kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, guterera ku gihe, gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira cyane cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi mu butaka.”
Igabanyuka ry’imvura mu 2016 ryagize ingaruka ku musaruro, kubera ko ibihe by’impeshyi byabaye birebire cyane mu Turere twa Kayonza, Nyagatare na Kirehe, biza guteza amapfa.
Ahazagwa imvura nyinshi, iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru uretse mu majyaruguru y’uturere twa Burera na Musanze hateganyijwe ko iziyongeraho.
Mu mujyi wa Kigali iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Gasabo na Nyarugenge naho mu ntara y’ Amajyepfo iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Kamonyi na Muhanga ndetse no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.
Izagwa kandi mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Karongi, mu burengerazuba bw’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi no mu burasirazuba bw’akarere ka Ngororero.
Ni mu gihe imvura iri hejuru ya milimetero 500 iteganyijwe mu ntara y’lburengerazuba mu karere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu, mu burengerazuba no mu majyaruguru y’akarere ka Ngororero.
Naho mu ntara y’ Amajyaruguru iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Musanze na Burera.
Biteganywa ko henshi mu gihugu imvura y’Umuhindo 2021 izatangira mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri 2021, mu gihe henshi izacika hagati ya tariki 21 na 31 Ukuboza.
Aho iteganyijwe gucika itinze ni mu ntara y’Iburengerazuba n’igice cy’amajyepfo y’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara, hagati y’itariki ya 31 Ukuboza 2021 kugeza 10 Mutarama 2022.