Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibice Bimwe Bigiye Kugira Igabanyuka Ry’Imvura Ryaherukaga Mu 2016
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ibice Bimwe Bigiye Kugira Igabanyuka Ry’Imvura Ryaherukaga Mu 2016

admin
Last updated: 28 August 2021 11:40 am
admin
Share
Guhuza ubutaka bwuhirwa ntibirakorwa neza
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu mezi atatu ari imbere mu bice byinshi by’igihugu hazagwa imvura isanzwe, ahandi hakaba igabanyuka ry’imvura risa n’iryaherukaga mu Umuhindo wa 2016, uwa 2010 n’uwa 1996.

Iki kigo cyabitangaje kuri uyu wa 27 Kanama, ubwo cyagaragazaga iteganyagihe ry’Umuhindo, ni ukuvuga hagati y’amezi ya Nzeri n’Ukuboza 2021.

Cyatangaje ko muri rusange uteganyijwemo imvura izagwa igana nk’isanzwe igwa mu muri icyo gihe, ahenshi mu gihugu.

Cyakomeje kiti “Uretse mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba, mu gice cy’Amayaga no mu turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura izagabanuka ku isanzwe ihagwa mu muhindo.”

Ibipimo bigaragaza ko imvura nke izaba iri munsi ya milimetero 300, iteganyijwe mu mu bice by’uburasirazuba bw’uturere twa Kirehe na Kayonza no mu majyepfo y’uturere twa Gatsibo na Bugesera.

Iri hagati ya milimetero 300 na 400 yo iteganyijwe ahasigaye hose mu ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, uretse amajyaruguru y’uturere twa Gasabo na Nyarugenge, no mu ntara y’ Amajyepfo muri Gisagara, Huye, Nyanza na Ruhango.

Ni nayo mvura izagwa mu burasirazuba bwa Nyaruguru no mu majyepfo y’uturere twa Kamonyi na Muhanga.

Ni ibintu ngo bizaterwa n’uko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari cyane cyane iya Pacifique n’iy’u Buhinde burimo kugabanyuka muri iyi minsi, ndetse bigaragara ko buzakomeza kugabanyuka muri uyu muhindo.

Meteo Rwanda yakomeje iti “Bigatuma ahenshi mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, imvura iteganyijwe kuzagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa.”

“Imyaka yabonetsemo imvura ijya gusa n’iteganyijwe mu muhindo wa 2021 ni umuhindo wa 2016, uwa 2010 n’uwa 1996.”

Meteo Rwanda yavuze ko ishingiye kuri iryo teganyagihe, inzego zose zisabwa gufata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, indwara no kubungabunga ibidukikije.

Hakiyongeraho no gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa remezo bifitiye igihugu akamaro, cyane cyane mu bice biteganyijwemo imvura nyinshi.

Yakomeje iti “By’umwihariko, dushingiye kuri iri teganyagihe ry’igihembwe cy’umuhindo 2021 (igihembwe cy’ihinga 2022 A), inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima, kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, guterera ku gihe, gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira cyane cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi mu butaka.”

Igabanyuka ry’imvura mu 2016 ryagize ingaruka ku musaruro, kubera ko ibihe by’impeshyi byabaye birebire cyane mu Turere twa Kayonza, Nyagatare na Kirehe, biza guteza amapfa.

Ahazagwa imvura nyinshi, iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru uretse mu majyaruguru y’uturere twa Burera na Musanze hateganyijwe ko iziyongeraho.

Mu mujyi wa Kigali iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Gasabo na Nyarugenge naho mu ntara y’ Amajyepfo iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Kamonyi na Muhanga ndetse no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyamagabe  na Nyaruguru.

Izagwa kandi mu ntara y’Iburengerazuba mu karere  ka  Karongi, mu burengerazuba bw’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi no mu burasirazuba bw’akarere ka Ngororero.

Ni mu gihe imvura iri hejuru ya milimetero 500 iteganyijwe mu ntara y’lburengerazuba mu karere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu, mu burengerazuba no mu majyaruguru y’akarere ka Ngororero.

Naho mu ntara y’ Amajyaruguru iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Musanze na Burera.

Biteganywa ko henshi mu gihugu imvura y’Umuhindo 2021 izatangira mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri 2021, mu gihe henshi izacika hagati ya tariki 21 na 31 Ukuboza.

Aho iteganyijwe gucika itinze ni mu ntara y’Iburengerazuba n’igice cy’amajyepfo y’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara, hagati y’itariki ya 31 Ukuboza 2021 kugeza 10 Mutarama 2022.

TAGGED:featuredIburasirazubaImvuraMeteo Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yishe Uwateguye Igitero Ku Kibuga Cy’Indege I Kabul
Next Article “Inda Yavuyemo Inshuro 4, Umwana Aboneka Ku Ya Gatanu”
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?