Urukiko rwa gisirikare rwa Mwene-Ditu ahitwa Lomami rwakatiye urwo gupfa umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha bahimba Méchant-Méchant nyuma yo kumuhamya kwica Abashinwa babiri no kurasa uwa gatatu akamuhusha.
Uyu mupolisi aherutse kurasa kandi yica Abashinwa babiri bakoraga umuhanda wa mbere bivugwa ko uzaba ari muremure muri DRC bise Route nationale numéro 1 (RN1) ndetse n’undi muhanda wa Centrale n’uwa Mobutu uri i Mwene-Ditu.
Umupolisi warashe bariya Bashinwa yari asanzwe ashinzwe kubarindira umutekano mu kazi bakoraga ko kubaka umuhanda.
Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu tariki 10, Mutarama, 2024 rwanzuye ko uwo mupolisi ahamwe n’icyaha cyo kwica yabigambiriye rumukatira igihano cy’urupfu.
Urubanza rwe rwabereye mu ruhame ku biro by’Umujyi wa Mwene-Ditu.
Uriya mupolisi kandi yahaniwe ko yarashe undi Mushinwa akamuhusha.
Ku rundi ruhande, uriya mupolisi yiyemereye ko yabarashe, asaba imbabazi yemeza ko yabarashe mu rwego rwo kwihorera.
Yavuze ko yabarashe kubera ko bamuciriye mu maso ubwo yabakaga agahimbazamusyi ndetse abasaba uruhushya rwo kuzajya mu biruhuko bya Noheli n’Ubunani bararumwima.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha bahise bamujyana muri gereza ya Mbuji-Mayi.
Umupolisi Mutombo Kanyemesha yarashe abo Bashinwa tariki 01, Mutarama, 2025, ku Bunani.
Yahise ajya kwihisha aza gufatwa tariki 09, Mutarama, 2025 aho yari yagiye kwihisha hitwa Mipinga muri Komini Mwene-Ditu.