Ibice Bimwe By’u Rwanda Bigiye Kugusha Imvura Idasanzwe

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2022 hateganyijwe imvura isanzwe mu bice byinshi by’igihugu, ariko hari aho iziyongera nko mu Ntara y’Iburasirazuba, igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru no mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022 nibwo hatangajwe iteganyagihe ry’imvura yitezwe mu gihembwe cy’Itumba 2022.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura nke izaba iri hagati ya milimetero 300 na 400. Iteganyijwe mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Imvura iringaniye izaba iri hagati ya milimetero 400 na 500, iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Kirehe, Ngoma, Rwamagana no mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Akarere ka Gatsibo. Izagwa kandi no mu majyepfo no mu burengerazuba by’Akarere ka Kayonza.

Iteganyijwe kandi mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara, no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Mu ntara y’Iburengerazuba izagwa mu turere twa Karongi, Ngororero, Rutsiro, igice kinini cy’Akarere ka Rubavu n’agace gato k’amajyaruguru y’akarere ka Nyamasheke.

Ni nayo mvura izagwa mu majyepfo y’uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi two mu ntara y’Amajyaruguru.

Ni mu gihe imvura nyinshi izaba iri hagati ya milimetero 500 na 600.

Meteo Rwanda yatangaje ko iyo mvura iteganyijwe mu bice bya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cyane cyane mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu ntara y’Amajyepfo, mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.

Izagwa kandi mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze na Burera no mu majyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke.

Meteo Rwanda ivuga ko muri aya mezi arimo kurangira ya Mutarama na Gashyantare ari igihe kirangwa n’imicyo, kidakunda kubonekamo imvura nyinshi nkuko byagenze mu Urugaryi rwa 2022.

Gusa ngo kuri iyi nshuro yabonetse imvura mu gihugu hose, ndetse iteganyagihe ry’imvura y’Itumba rigaragaza ko izakomeza.

Mu buryo bw’iteganyagihe, ngo imvura y’Itumba rya 2022 yatangiye hagati y’italiki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022, biteganywa ko izacika hagati ya tariki 21 na 31 Gicurasi 2022.

Naho mu Ntara y’Iburengerazuba, mu majyaruguru y’iburengerazuba no mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu hateganyijwe ko imvura izacika nyuma, hagati y’itariki ya 1 na tariki ya 10 Kamena 2022.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yavuze ko aho imvura iziyongera hashobora kuzaboneka ibiza birimo imyuzure, inkangu, umuyaga mwinshi, urubura, inkuba ndetse n’indwara zituruka ku mvura nyinshi.

Ati “Meteo Rwanda irashishikariza inzego zose, zaba iza Leta, imiryango itari iya Leta n’inzego z’abikorera zifite mu nshingano zazo ubuhinzi, ubuzima, ibikorwaremezo no gukumira ibiza, gufata ingamba zijyanye no guhangana ndetse no gukumira ibiza bituruka ku mvura.”

“Abaturarwanda bose nabo barashishikarizwa kwirinda ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi cyane cyane ko ubutaka bwamaze kubika amazi menshi aturuka ku mvura nyinshi yabonetse mu gihe cy’Urugaryi.”

Mu Rwanda haba ibihembwe by’imvura bibiri aribyo ‘Itumba’ rihera muri Werurwe kugeza muri Gicurasi ndetse n”Umuhindo’ utangira muri Nzeri ukageza mu Ukuboza.

Imvura iteganyijwe mu gihe cy’Itumba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version