Ibice Byafashwe Na M23 Bikomeje Guhabwa Abayobozi

Ubuyobozi bukuru wa M23 bakomeje gushyiraho abantu bayobora ibice uyu mutwe wafashe. Kuri uyu wa Gatatu Taliki 21, Ukuboza, 2022 hashyizweho abazayobora agace ka Rubare kari  muri Rutshuru.

Radio Okapi ivuga ko muri aka gace, hashyizweho kandi umuyobozi w’umujyi, umwungirije, umunyamabanga, ushinzwe isuku n’isukura ndetse n’umuyobozi w’umuco gakondo.

Mu Mijyi minini nka Kiwanja, M23 yahashyize Komite z’amahoro n’iterambere ry’aho.

Zizajya zifatwa nk’inkiko z’ibanze zifite inshingano zo gukemura amakimbirane ashingiye ku mibereho mu gihe ibijyanye n’umutekano bigenzurwa na M23 ubwayo.

- Advertisement -

Si ubwa mbere M23 ishyizeho ubuyobozi mu bice uyu mutwe wafashe kuko yashyizeho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bunagana.

Rutshuru ni kamwe mu duce M23 yigaruriye

Ugenzura abinjira n’abasohoka ndetse washyizeho  n’uburyo bwo gukusanya imisoro n’amahoro.

Amakuru avuga ko abaturage bo mu bice M23 yigaruriye bari gukusanya amafaranga yo kuzagura ibinyobwa n’ibiribwa byo kwishimira Noheli n’Ubunani.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’ingabo za DRC buherutse gutangaza ko bwashushubikanyije abarwanyi ba M23 bubakura mu bice yari yarigaruriye.

N’ubwo ibiganiro byakorewe i Luanda no muri Nairobi byatanze umurongo ibintu byacamo kugira ngo amahoro agaruke muri DRC, kugeza ubu bisa n’aho nta kintu kinini kiraba mu gutuma amahoro arambye ahagaruka.

Igihe icyo ari cyo cyose ibintu bishobora kuzasubira irudubi.

Nairobi: Inyeshyamba Zirasaba DRC Kuziha Imbabazi Amahoro Agahinda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version