RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 8, Ugushyingo, 2025, igiciro gishya bya lisansi na mazutu bitangira gukurikizwa ari Frw 1900, bikazakurikizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Hazamutseho Frw 127 kuri litiro ya lisansi, hamwe na Frw 92 kuri litiro ya Mazutu ugereranyije n’ibiciro biheruka gutangazwa mu mezi abiri ashize.
Icyo gihe hari muri Nzeri ubwo RURA yatangazaga ko itiro ya lisansi izagura Frw 1862 iya mazutu yari ikaba Frw 1808.
Hagati aho RURA ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda icunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli, no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange.
Bikorwa mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.
Ibiciro bishya bizakomeza gukurikizwa kugeza igihe hazatangarizwa ibindi mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.


