Ibiganiro Hagati Ya Kagame Na Tshisekedi Ntibikibaye

Byari biteganyijwe ko Kagame ahura na Tshisekedi

Perezidansi ya Angola yatangaje ko ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bitakibaye.

Ni amakuru RFI ivuga ko yizewe kuko yatangajwe na Angola, igihugu gikora ubuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa.

Kuri iki Cyumweru nibwo byari biteganyijwe ko Abakuru b’ibihugu byombi bahurira i Luanda mu Murwa mukuru wa Angola bakaganira uko amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagaruka mu buryo burambye.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Angola witwa Mario Jorge yabwiye itangazamakuru ati: “ Mu buryo butandukanye n’uko twari tubyiteze, Inama y’aba Bakuru b’ibihugu ntikibaye!”

- Kwmamaza -

Amakuru kandi avuga ko Perezida Joao Lourenco, ku giti cye, yaganiriye na Felix Tshisekedi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version