DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri DRC bwasabye urukiko rwa gisirikare ko abasirikare benshi baregwa uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bafungwa imyaka 15.

Bwasabye kandi ko abasirikare bakuru mu mapeti muri bo bakwiye kwamburwa impeta zose za gisirikare kandi iriya myaka 15 bakazayikoramo imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

Abasirikare bakuru muri bo ni Général de Brigade Ericsson Bakati, Lieutenant-Colonel Gervais Malaji, Major Paluku, Major Jean-Marie Kasereka, Major Philippe Mambolo na ba Lieutenant Kakule na David Lusenge.

Colonel André-Jean Nyenze na Alphonse Kasereka basabiwe gufungwa imyaka itatu.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo basabiwe ibyo bihano bito kubera ubufatanye bagaragaje mu gufasha mu iperereza.

Hari n’abandi basabiwe kurekurwa kuko nta bimenyetso bifatika bibashinja bihari.

Muri Mata, 2025 nibwo abo basirikare bafashwe amashusho bari mu kabari ka hoteli bishimira ko ubutegetsi bwa Tshisekedi ‘bwarangiye’ ndetse bakemeza ko hari ubundi bugiye kujyaho.

Ayo mashusho yahererekanyijwe henshi ku mbuga nkoranyambaga, aberekana bari muri Hoteli ya Bandalungwa mu Murwa mukuru, Kinshasa.

Abo basirikare bahise bafungwa, ubushinjacyaha bwa gisirikare butangira kubakoraho iperereza.

Nanone hari abandi basirikare bakuru mu buyobozi bukuru bw’ingabo za DRC baherutse gufungirwa mu ngo zabo bakekwaho nabo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Mu nkuru ya Radio Okapi yavugaga kuri iki kintu, handitswemo ko abo basirikare bimennye inda ubwo batonganiraga mu nama yari yateguwe n’Umugaba mukuru w’ingabo za DRC, Général Jules Mwilambwe.

Uyu yasimbuye Christian Tshiwewe Songesha ari nawe ukekwaho kuvugira muri iriya nama iby’uko hari umugambi wo guhirika Perezida.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version