Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibiganiro Hagati y’u Rwanda Na DRC Byavuyemo Ko Intambara Ihagarara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ibiganiro Hagati y’u Rwanda Na DRC Byavuyemo Ko Intambara Ihagarara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 July 2022 9:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatangajwe n’abateguye Inama y’Abakuru b’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo igamije kureba uko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyahagarara rivuga ko hanzuwe ko imirwano ihabera ihagarara.

Biriya biganiro byabereye mu Murwa mukuru wa Angola witwa Luanda ku butumire bwa Perezida wa Angola witwa Lorenco.

Ikindi cyanzuwe muri iriya nama ni uko hashyirwaho itsinda ryigenga rigomba kureba niba koko imirwano yarahagaze, rikazunganira uburyo busanzwe bwarashyizweho bwiswe International Conference of the Great Lakes Region.

Itsinda ryemerejwe muri Angola rizaba riyobowe n’umusirikare ufite ipeti rya Jenerali ukomoka muri Angola.

Bemeranyijwe kandi ko  hari inama izabera i Kinshasa izitabirwa n’abagize Komisiyo idasanzwe y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo barebere hamwe aho ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo kugarura amahoro mu Burasirazaba bwa DRC rigeze.

Abanditse itangazo ry’ibyavuye mu Nama yaraye ihuje Abakuru b’ibihugu byombi banditse ko kugira ngo hagaruke icyizere cyatakanye hagati ya Kigali na Kinshasa, inama ya mbere y’abagize iriya Komisiyo izateranira i Luanda muri Angola.

Hari n’indi ngingo bemeranyijeho ariko bisa n’aho izagorana.

Ni ingingo y’uko abarwanyi ba M23 bava ahantu hose bafashe.

Iragoye kubera ko aba barwanyi bari bamaze iminsi mike bafashe Umujyi wa Rutshuru ituriye Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo ari wo Goma.

TAGGED:DRCfeaturedGomaImirwanoM23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Major Willy Ngoma: Inyeshyamba Yigeze Kurinda Etiénne Tshisekedi
Next Article Hari Gutekerezwa Uko N’Ahandi Muri Afurika Hashyirwa Isange One Stop Center
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?