Ibigo 6 Byagiye Mu Burasirazuba Bwo Hagati Kubakundisha Ikawa Y’u Rwanda

Amakuru ducyesha Ikigo gishinzwe kuhereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, avuga ko hari ibigo bitandatu bicuruza ikawa byagiye Abu Dhabi muri Leta ziyunze z’Abarabu mu imurikagurisha riri kuhabera kugira ngo bikundishe ikawa y’u Rwanda abo mu Burasirazaba bwo Hagati.

Ibi biri gukorwa kubera ko imibare yerekana ko abantu bo muri Aziya muri rusange n’abo mu Burasirazuba bwo Hagati by’umwihariko batangiye gukunda ikawa ari benshi.

Umwe mu bakozi b’Ikigo gishinzwe kuhereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, witwa Ntwari Pie yabwiye Taarifa ati: “ Twoherejeyo abantu kugira ngo bakundishe abatuye kiriya gice cy’isi ikawa y’u Rwanda.”

Avuga ko kubera ko ririya ari imurikagurisha, ngo ni amahirwe akomeye y’Abanyarwanda yo guhura n’abantu baturutse hirya no hino ku isi bakubaka umubano  harimo no ikawa y’u Rwanda.

Abanyarwanda bakora uko bashoboye bagakundisha abandi ikawa y’u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo aherutse kubwira Taarifa ko u Rwanda rwatangiye kubona isoko ryagutse muri kiriya gihugu cya kabiri gikize ku isi kandi cya mbere gituwe n’abaturage benshi.

Ambasaderi Kimonyo yatubwiye ko Ambasade ayoboye imaze umwaka urenga ikora ibikorwa bitandukanye bwo gukundisha Abashinwa ibiva mu Rwanda, bigakorwa binyuze mu imurikagurisha n’ibindi.

Gusa ngo uburyo bwiza bwo gucuruza ku Bashinwa ni ukwifashisha ikoranabuhanga kuko Abashinwa barenga miliyari batunze telefoni zigezweho kandi guhaha no kugurisha babikorera kuri telefoni zabo.

Ati: “ Nk’uko mushobora kuba mubizi, u Bushinwa ni igihugu cyateye imbere mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga. Ibyo bacururiza cyangwa bagurira kuri murandasi ni byinshi cyane kandi birinjiza.”

Yaduhaye urugero rw’umusaruro u Bushinwa bwavanye mu bucuruzi bukorerwa kuri murandasi mu mwaka wa 2019, avuga ko ubarirwa muri miliyari nyinshi z’ama Yuan.

Avuga ko kubera ko Abashinwa benshi bafite ikoranabuhanga rya murandasi ribafasha byinshi harimo no guhaha, iyo umuntu yamamaje neza ibyo akora, abona abakiliya benshi.

Ambasaderi Kimonyo avuga ko u Rwanda ibi rwabibonyemo amahirwe menshi yo kumenyakanisha ikawa, icyayi n’urusenda byarwo kuko ngo mbere Abashinwa benshi bari bazi ikawa yo muri Brazil, Colombia, Ethiopia na Kenya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version