Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibigo Bitwara Abagenzi Birishyuza Leta Miliyari 24 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Ibigo Bitwara Abagenzi Birishyuza Leta Miliyari 24 Frw

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2024 9:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibigo 26 bitanga serivisi zo gutwara abagenzi muri bisi bikomeje gutaka kwamburwa  miliyari nyinshi byijejwe na Leta, amezi akaba abaye atanu. Ikibabaje ni uko bambuwe ayo mafaranga, ariko ubu hakaba hari andi menshi aherutse kwishyurwa hagurwa ibisi nshya zibarirwa mu 100.

Ba nyiri ibi bigo bataka ko bambuwe Miliyari Frw 24. Ibyo bigo ni The Association of Public Transporters (ATPR), JALI TRANSPORT, RITCO na RFTC.

Ababiyobora bavuga ko banditse amabaruwa menshi bayagenera abarebwa n’iki kibazo, bandika basaba ko bakwishyurwa amafaranga bemerewe ariko amaso ahera mu kirere.

Guverinoma yabimye amatwi,  nabo barumirwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyakora ntibaracika intege kuko bakomeje gutakambira Taaarifa ngo ibakorere ubuvugizi.

Uguhangayika kwabo kwaje kongerwa n’uko Leta iherutse gufata miliyari Frw 24 ngo zigurwe bisi nshya, bituma batangira kumva ko bakwiye gusubiza amerwe mu isaho, bumva ko ibyifuzo byabo bitagitanze umusaruro.

Abahagarariye ibi bigo uko ari 26 bigeze kwandikira Perezida Kagame bamugezaho ikibazo cyabo, bamusaba ko Guverinoma yakora uko ishoboye ikabishyura amafaranga kugira ngo bakoreshe bisi  na coasters zabo zigera ku 1000.

Gupfa kw’izo bisi byatumye abakozi 5,000 bahoze bafite akazi ko gutwara no kwita kuri ibyo binyabiziga babura akazi.

Hagati aho kandi ni ngombwa kuzirikana hari ikigega cy’ingoboka kigeze gushyirwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ngo yunganire ibikorwa by’ubukungu byashegeshwe na COVID-19.

- Advertisement -

Umwe mubo mu kigo  ATPR agira ati: “  Ibiri gukorwa ubu birerekana ko Guverinoma itari gushyira mu bikorwa neza ibyo yiyemeje byo gufasha urwego rw’ibikorera ku giti cyabo. Bituma kandi hari abantu bumva barakariye Leta kandi ubusanzwe izwiho gukurikiza gahunda yiyemeje.”

Gutinda kwishyurwa amafaranga bijejwe byabashyize mu bukene no mu mikorere ‘icumbagira’ bituma bagabanya abakozi bityo ubucuruzi burazahara.

Amafaranga bishyuza Guverinoma ni ayo bari bwishyurwe ngo bivane mu ngaruka za COVID-19 harimo n’ayo bari buhembwe kuko bigeze gusabwa gutwara abagenzi ku mafaranga make, abura bakazayahabwa na Guverinoma.

Ubu ibanye inshuro ya gatatu  batakamba ko bambuwe, amezi akaba arenga atatu batakambira inzego.

Taarifa yagerageje kenshi kumva icyo abayobozi bagejejweho iki kibazo bakivugaho ariko ntibagira icyo batangariza bagenzi bacu bakorera ishami ry’Icyongereza.

TAGGED:AbashoferiBisiCOVID-19featuredimodokaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Papa Arasaba Ko Ababikira 6 Bashimutiwe Muri Haïti Barekurwa
Next Article Ushinzwe Imiyoborere Myiza Mu Ntara y’Amajyepfo Yafunzwe Kubera Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?