Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye Umuyobozi w’Ikigo gifite ikicaro mu Butaliyani kitwa ENI witwa Claudio Descalzi. Yari ari kumwe n’itsinda ryaje rimuherekeje.
Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu handitseho ko Perezida Kagame yaganiriye na Bwana Descalzi uko u Rwanda rwakorana na kiriya kigo mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’ingufu mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ubu bukungu bwitwa ‘circular economy’ ni ubukungu buba bushingiye ku bikorwa bifitanye isano ni ukuvuga gukora ikintu runaka ariko gifitiwe isoko
Bijyana kandi no kuba abantu bashobora guhanahana ikintu runaka bamwe barangije gukora, kikagirira abandi akamaro, icyo kintu cyasaza kikaba gishobora kubyazwa ikindi.
Ni ubukungu bushingiye k’ukudapfusha ubusa ibikoresho runaka kandi buharanira kurinda ibidukikije muri rusange.
Ikigo ENA:
Ubusanzwe ikigo ENA ni ikigo kiri mu bigo birindwi bikomeye ku isi bikora mu rwego rwo kuvumbura, gutunganya no gucuruza ibikomoka ku ngufu zisubiramo cyangwa zitisubiramo ziri ku isi cyangwa mu kirere.
Iki kigo giherereye mu Butaliyani mu Murwa mukuru Roma.
Gikorera mu bihugu 66 hirya no hino ku isi, kikagira imari iri ku isoko ry’imigabane ingana na miliyari 36.08$.
Leta y’u Butaliyani ifitemo umugabane ungana na 30.33%, ibice bisigaye bikaba bisaranganyije mu bandi bafatanya bikorwa.
Ubundi izina ENI ni impine y’amagambo y’Igitaliyani “Ente Nazionale Idrocarburi” mu Cyongereza aramburwa nka National Hydrocarbons Board.
Uko imyaka yashiraga iki kigo cyashoye mu nzego zitandukanye zirimo gusinya amasezerano yo gutunganya ibikomoka ku ngufu za kirimbuzi, amasezerano yo gucukura amabuye y’agaciro hirya no hino, gutunganya za pulasitiki zakoreshejwe, kubaka amacumbi ndetse no gukora imyambaro.
Mu mwaka wa 2020 ENI yabaye ikigo cya 113 ku isi mu bigo 500 byabaruwe bifite umutungo utubutse kurusha ibindi.
Ni ikigo cya 24 mu rwego rw’ubucukuzi no gutunganya ingufu runaka zikabyazwa umusaruro.
Ikinyamakuru Forbes Global 2000 cyashyize ruriya ruganda rwo mu Butaliyani ku mwanya wa 468 mu bigo binini ku isi.
Ikigo ENI cyashinzwe mu mwaka wa 1953, muri icyo gihe kikaba cyarakoreraga mu kindi kitwaga Agip, cyo kikaba cyarashinzwe mu mwaka wa 1926, kigamije gushaka no kubyaza umusaruro ibirombe bya petelori no kuyicuruza .
Mu mwaka wa 1953 ENI yaje kuyoborwa na Enrico Mattei.
Mu mwaka wa 1995 izina ENI ryarakomeje ariko rifata ikindi gisobanuro.
Ikirango cya ENI ni imbwa ifite amaguru atandatu.
Igisobanuro cyabyo ni uko iriya mbwa ihagarariye imodoka, amaguru atandatu agahagararira amapine ane n’aho andi maguru abiri ahagarariye amaguru ya shoferi utwaye iriya modoka.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1954 ENI yatangiye gucukura no gutunganya ibirombe byo mu Majyaruguru y’Afurika, itangirana n’ubucukuzi mu Misiri yategekwaga na Nasser.
Mu myaka yakurikiyeho iki kigo cyaguye amarembo gisinyana amasezerano n’ibigo byo mu Birwa bya Perise, ayo masezerano akaba yariswe Mattei formula.
Mu gihe intambara y’ubutita yacaga ibintu( ni ukuvuga hagati y’Amerika n’Abasoviyete), ENI yo yari irimo yagura imikoranire na Iran ndetse n’Abarusiya mu buryo bwihishe.
Ntibyatinze umuyobozi wa ENI witwaga Enrico Mattei yaje kugwa mu ndege ye.
Hari mu mwaka wa 1962, bibanza gucyekwa ko yazize impanuka ariko iperereza ryakozwe ku rupfu rw’umunyamakuru wari urimo acukumbura iby’urupfu rwa Mattei ryaje kwerekana ko [Matttei]yishwe.
Indi myaka micye yakurikiyeho yabaye iy’uko ENI yasinyanye amasezerano y’uko Iran izajya ibona ibikomoka kuri Petelori byavaga Misiri n’aho Tunisia ikabona ibyavaga muri Libya.
Iki kigo cyaje gukomeza umwanya gifite mu bukungu bushingiye ku bucuruzi bwa petelori n’ibiyikomokaho mu mwaka wa 1973 ubwo habaga intambara yahuje ibihugu by’Abarabu na Israel.
Iyi ntambara yatumye Abarabu bafata icyemezo cyo kutagurisha isi Petelori yabo bituma ibura.
Mu mwaka wa 1974 ENI yasinye amasezerano yo gukorana n’ibigo byo mu Misiri, Nigeria na Tunisia bicukura petelori.
Mu gihe cy’imyaka icumi, ENI yubatse umuyoboro wavanaga petelori n’ibiyikomokaho mu Burayi ukambuka Inyanja ya Mediterane ugahuza Intara y’u Butaliyani ya Sicile na Algeria.
Mu myaka ya 1990 na 2000 ENI yaragutse ndetse iza kuba kimwe mu bigo bikomeye biri ku isoko mpuzamahanga ry’imari ry’i New York ryitwa New York Stock Exchange, hari mu mwaka wa 1995.
Ntibyatinze mu mwaka wa 1998, igiciro cy’ibikomoka kuri petelori byaraguye ariko ENI ikomeza kwihagararaho.
Imyaka yakurikiyeho yatumye iki kigo gikomeza kwaguka, cyubaka imiyoboro ihuza ibirombe by’aho yacukuraga ibikomoka kuri Petelori n’ahandi ku isi ENI yashakaga kubicuruza.
Byaje kugera n’aho mu mwaka wa 2007 iki kigo gitangira gukorana n’ikindi gikomeye cyo mu Burusiya kitwa Gazprom.
Mu mwaka wa 2010 iki kigo cyasinyanye n’ikindi cyo muri Iraq kitwa Zubair.
Hagati aho mu mwaka wa 2006 iki kigo cyasinyanye amasezerano n’ibigo byo muri Mozambique mu Majyaruguru yayo kugira ngo n’aho kizahacukure.
Muri Gashyantare, 2014, ENI yaje kuvumbura petelori n’ibiyikomokaho muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ntibyatinze ijya no muri Repubulika ya Tcheque no muri Hongrie.
Gifitanye imikoranire n’ibindi bigo nka Vitol Energy yo muri Uganda iyi mikoranire ikaba ingana na Miliyari 7$ kandi iki kigo gikorera muri Ghana.
Muri Mutarama, 2018 ENI yafunguye mudasobwa iri mu zihambaye cyane zicungira hafi ibikorwa by’ibigo byayo byose bicukura bikanagurisha ibikomoka kuri Petelori.
Iyi mashini yaje gusimbuzwa indi yitwa HPC5.
Muri rusange iki kigo kiri mu bigo bifite ubunararibonye mu bucukuzi bw’ibikomoka ku ngufu zisubira n’izitusubira.