Perezida Kagame Yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Dendias ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano n’ubutwererane mu nzego ibihugu byombi bifitemo inyungu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri Dendias n’itsinda ayoboye, bagiranye ibiganiro byibanze “ku kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda n’u Bugereki, ku bibazo byo mu karere no ku mubano wa Afurika n’Ubumwe bw’u Burayi.”

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Minisitiri Dendias yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, basinya amasezerano abiri y’ubufatanye ajyanye n’ibiganiro mu nzego za politiki n’amahugurwa mu by dipolomasi.

- Advertisement -
Abayobozi bombi basinya ku masezerano y’ubufatanye

Mu gihe uru ruzinduko rwakorwaga kandi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko binyuze mu butwererane mu bya gisirikare n’u Bugereki, u Rwanda rwakiriye inkingo 332,800 za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’Ingabo z’u Bugereki.

Muri Nzeri nabwo u Bugereki bwahaye u Rwanda inkingo 200.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, biturutse ku mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye mu bya gisirikare.

Ni inkingo zose hamwe zishobora gukingira abaturarwanda nibura 266,400, bijyanye n’uko ku nkingo za AstraZeneca umuntu ahabwa inkingo ebyiri ngo abe akingiwe byuzuye.

RBC yakomeje iti “Izo nkingo zigiye guhita zoherezwa mu turere dutandukanye ngo zihabwe abaturage.”

Izi nkingo zazanwe n’indege ya gisirikare

Minisitiri Dendias kandi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zashyinguwemo.

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Biruta yakiriye ambasaderi mushya w’u Bugereki, Antonios Sgouropoulos, wamushyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Banaganiriye ku ruzinduko rwa Minisitiri Dendias.

Perezida Kagame hamwe n’itsinda riri kumwe na Minisitiri Dendias
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version