Ibihano Biremereye By’Abatalibani Byatangiriye Ku Bajura

Abagabo babiri baherutse gufatirwa mu Ntara ya Herat bakekwaho ubujura nibo babimburiye abandi mu guhanwa n’Abatalibani kuva aba batangira intambara yo kongera kwigarurira Afghanistan.

Nyuma yo gufatwa, bahise basigwa irangi ryirabura mu maso, babambika imigozi mu ijosi babazenguruza umujyi babereka abaturage.

Ni mu rwego rwo guha gasopo uwo ariwe wese wazahirahira akongera gukora ibyangwa n’Abatalibani.

Amafoto yabo yafashwe kandi akwirakwizwa n’umunyamakuru witwa Bilal Sarway.

- Advertisement -

Ingabo z’Amerika n’iz’u Bwongereza zarangije kuzinga izabyo ziritahira, abandi bacye bakihasigaye bafite amabwiriza yo gutegura uburyo Abanyamerika n’Abongereza bacye bahasigaye bataha.

Hari amakuru avuga ko hasigaye ibilometero bitarenze 50 ngo Abatalibani bagere mu Murwa mukuru w’Afghanistan, Kabul.

Kuri uyu wa Gatanu bigaruriye Umujyi wa Logar uri mu bilometero bicye ngo ugere i Kabul.

Mu Ntara 34 za Afghanistan, Abatalibani bamaze kwigarurira izigera kuri 18, izi zikazi zigize bibiri bya gatatu by’ubuso bwose bwa kiriya gihugu giherereye muri Aziya.

Umwe mu bafashwe akurikiranyweho ubujura

Umwe mu bagaba b’abarwanyi b’Abatalibani yabwiye The Washington Times ko bazinjira muri Kabul bameze ‘nk’intare yivuga.’

Ati: “ Imana nibidufashamo turaba dusesekanye i Kabul mbere y’uko uku kwezi kurangira.”

Abatalibani biteguye kwinjira i Kabul nk’intare yivuga

Guverinoma y’i Kabul yatakaje igice kinini cya kiriya gihugu.

Isigaranye igice gito kirimo Intara ya Kabil.

Abatalibani kandi bafashe mpiri abasirikare benshi ba Afghanistan.

Ingabo z’Abongereza zazinze utwangushye
Imodoka za Polisi ya kiriya gihugu nazo zigaruriwe n’Abatalibani
Bamwe mu bahoze mu ngabo za Afghanistan bigaruriwe n’Abatalibani
Abatalibani barakataje
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version