Muri Gasabo Hari Operation Ikataje Bise ‘Mu Mizi’

Mu karere ka Gasabo batangije icyo bise ‘Operation Mu Mizi’ kigamije gufasha urubyiruko rw’aho ruri mu biruhuko kwibuka ko ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge no kutirinda COVID-19 byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Akarere ka G  asabo kagizwe n’imirenge 15, muri yo imirenge itandatu ni iy’icyaro indi irindwi ikaba iri mu Mujyi.

Ni ko karere kanini mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aritwo Gasabo, Kicukuro na Nyarugenge.

Kicukiro niko karere gato ariko kakaba ari nako gatuwe n’abaturage bishoboye kurusha utundi twose mu Rwanda.

- Advertisement -

Ku byerekeye Gasabo, hari umwe mu bakozi b’aka karere wabwiye Taarifa ko umwihariko wako ari uko hari bamwe mu rubyiruko rw’aka karere cyane cyane abo mu bice bituriye igice cy’Umujyi bakunze gushukwa n’abacuruzi cyangwa abatwara amakamyo bakaba babatera inda.

Aha ni kuri rimwe mu mashuri ari mu Murenge wa Jali

Ahinjirira inda ni n’aho hinjiriza virus zitera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abo muri Gasabo ngo bararebye basanga nta bundi buryo bwo gukumira ko bariya bana bakwishyira mu kaga bitanyuze mu kubibutsa ibibi byo kwishora mu bikorwa nka biriya.

Uburyo bukoreshwa mu kubyibutsa bariya bana ni ubw’ikoranabuhanga, bakagirana inama n’abayobozi ndetse n’abakora mu by’ubuzima binyuze mu ikoranabuhanga bita Webex.

Kuri Twitter y’aka Karere handitseho ko buriya bukangurambaga kuri uyu wa Gatandatu bwabereye ahitwa Jari, uyu ukaba ari umwe mu mirenge igaragaramo iterambere riganisha ku kuba Umujyi.

Akarere ka Gasabo ni ko kanini mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali

Ikindi twamenye ni uko mbere y’uko Operation Mu Mizi itangizwa, hari indi yari yarakozwe yiswe ‘Sigaho’ yari igamije guhwitura abantu bakuru ngo basigeho kwangiza abakobwa bakiri bato.

Amakuru twamenye ni uko mu mirenge ya 15 y’Akarere ka Gasabo, imiringe irindwi yo mu gice cy’umujyi ari yo igaragaramo abakobwa batwara inda zitateguwe n’ubwo bitabuza ko no mu cyaro bibayo.

Twamenye ko imirenge igaragaramo iki kibazo kurusha indi ari uwa Kimironko n’uwa Remera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version