Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihano Biremereye By’Abatalibani Byatangiriye Ku Bajura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ibihano Biremereye By’Abatalibani Byatangiriye Ku Bajura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2021 10:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri baherutse gufatirwa mu Ntara ya Herat bakekwaho ubujura nibo babimburiye abandi mu guhanwa n’Abatalibani kuva aba batangira intambara yo kongera kwigarurira Afghanistan.

Nyuma yo gufatwa, bahise basigwa irangi ryirabura mu maso, babambika imigozi mu ijosi babazenguruza umujyi babereka abaturage.

Ni mu rwego rwo guha gasopo uwo ariwe wese wazahirahira akongera gukora ibyangwa n’Abatalibani.

Amafoto yabo yafashwe kandi akwirakwizwa n’umunyamakuru witwa Bilal Sarway.

Ingabo z’Amerika n’iz’u Bwongereza zarangije kuzinga izabyo ziritahira, abandi bacye bakihasigaye bafite amabwiriza yo gutegura uburyo Abanyamerika n’Abongereza bacye bahasigaye bataha.

Hari amakuru avuga ko hasigaye ibilometero bitarenze 50 ngo Abatalibani bagere mu Murwa mukuru w’Afghanistan, Kabul.

Kuri uyu wa Gatanu bigaruriye Umujyi wa Logar uri mu bilometero bicye ngo ugere i Kabul.

Mu Ntara 34 za Afghanistan, Abatalibani bamaze kwigarurira izigera kuri 18, izi zikazi zigize bibiri bya gatatu by’ubuso bwose bwa kiriya gihugu giherereye muri Aziya.

Umwe mu bafashwe akurikiranyweho ubujura

Umwe mu bagaba b’abarwanyi b’Abatalibani yabwiye The Washington Times ko bazinjira muri Kabul bameze ‘nk’intare yivuga.’

Ati: “ Imana nibidufashamo turaba dusesekanye i Kabul mbere y’uko uku kwezi kurangira.”

Abatalibani biteguye kwinjira i Kabul nk’intare yivuga

Guverinoma y’i Kabul yatakaje igice kinini cya kiriya gihugu.

Isigaranye igice gito kirimo Intara ya Kabil.

Abatalibani kandi bafashe mpiri abasirikare benshi ba Afghanistan.

Ingabo z’Abongereza zazinze utwangushye
Imodoka za Polisi ya kiriya gihugu nazo zigaruriwe n’Abatalibani
Bamwe mu bahoze mu ngabo za Afghanistan bigaruriwe n’Abatalibani
Abatalibani barakataje
TAGGED:AbajuraAbatalibaniAfghanistanAmategekoAziyafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imishinga Yo Kubaka Cabo Delgado Igiye Gutangira
Next Article Muri Gasabo Hari Operation Ikataje Bise ‘Mu Mizi’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?