Ibihugu 15 By’Afurika Harimo N’U Rwanda Birashaka Miliyari 100$ Yo Kwiyubaka

Abakuru b’ibihugu 15 by’Afurika harimo n’u Rwanda ejo tariki 16, Nyakanga 2021 bakoze inama mu buryo bw’ikoranabuhanga bari kumwe n’ubuyobozi muri Banki y’Isi bavuga ko hakenewe miliyari 100$ yo kubifasha kwisana kubera ingaruka za COVID-19.

Uretse Perezida Paul Kagame w’u Rwanda harimo n’abandi barimo Alassane Ouattara wa Ivory Coast n’abandi.

Amafaranga biriya bihugu bishaka ni ayo kuzahura ubukungu bwabyo bikazayishyura ku nyungu ya zero cyangwa iri hasi cyane.

Umuyobozi muri Banki y’Isi ushinzwe ibikorwa witwa Axel Van Trotsenburg avuga ko Banki y’Isi izafasha Afurika kwigobotora ingaruka za kiriya cyorezo kandi ko hari gahunda yo kuzayifasha gukingira abaturage bangana na 60% bitarenze umwaka utaha.

- Advertisement -

Kugeza ubu 1% by’abatuye Afurika nibo bakingiwe kiriya cyorezo.

Abatabiriye iriya nama bakoze itangazo rusange bise Abidjan Declaration.

Biteganyijwe ko ariya mafaranga azatangwa binyuze mu Kigega giharanira iterambere mpuzamahanga kitwa International Development Association (IDA).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version