EU Yatanze Miliyari 1.7 Frw Zo Gufasha Impunzi z’Abarundi I Mahama

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahaye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) inkunga ya miliyoni € 1.5 – ni ukuvuga agera muri miliyari 1.7 Frw – yo gufasha impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe.

Iriya nkunga ni igice cya miliyoni €5.5 EU yiyemeje guha UNHCR, zo gufasha impunzi z’Abarundi ziri mu bihugu bitandukanye muri aka karere.

Biteganywa ko izifashishwa mu gukomeza gufasha izi mpunzi gutahuka ku bushake, kubona ubufasha mu by’amategeko, serivisi zo kurengera abana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni serivisi zizahabwa impunzi 45,703 z’Abarundi zisigaye mu nkambi ya Mahama.

- Advertisement -

Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko EU ari umufatanyabikorwa ukomeye wayo, ikaza ku mwanya wa kabiri mu baterankunga banini b’uyu muryango mu Rwanda.

Ati “Kubera iyi nkunga ikomeye, ntabwo tuzatanga serivisi zo kurengera impunzi n’ibisubizo birambye mu nkambi ya Mahama gusa, ahubwo tuzanafasha Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kongera impunzi muri gahunda y’igihugu yo gukingira COVID-19, hagamijwe ko nta muntu n’umwe usigara inyuma.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko uyu muryango ushimishijwe no gukomeza ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda hamwe na UNHCR mu kwita ku mpunzi.

Ati “Binyuze muri iyi nkunga, EU izunganira imbaraga zashyizwe mu gutaha ku bushake kw’impunzi nk’uko byemeranyijweho na Guverinoma z’u Burundi n’u Rwanda, inafashe mu guteza imbere imibereho y’impunzi mu nkambi ya Mahama, binyuze muri gahunda zirimo kubongera mu bikorwa byo gukingira.”

Yashimangiye ko iyo gahunda izita by’umwihariko ku kurinda abana n’abagore ihohoterwa ryaba irishyingiye ku gitsina n’irindi iryo ariryo ryose.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abashaka ubuhungiro 127,557, umubare munini ni Abanye-Congo n’Abarundi.

Nibura 90% bya ziriya mpunzi ziba mu nkambi esheshatu n’ibigo bakirirwamo by’igihe gito. Muri abo bose, 49% ni abana naho 75% ni abagore n’abana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version