Indonesia, Taiwan na Israel ni bimwe mu bihugu biri kuganira n’ubutegetsi bwa Donald Trump ngo harebwe uko bwagabanya urwego rw’imisoro bwabishyiriyeho.
BBC ivuga ko ibihugu 50 ari byo biri gushaka uko byakuyakuya Amerika ngo ice inkoni izamba kuko iriya misoro ihambaye cyane.
Umuyobozi w’Inama y’igihugu ishinzwe ubukungu bw’Amerika witwa Kevin Hassett niwe watangaje iby’iryo takamba.
Indonesia na Taiwan byo byanavuze ko bitazashyiriraho imisoro Amerika nko kuyihimuraho mu gihe Israel yo yohereje Minisitiri w’Intebe wayo Benyamini Netanyahu ngo ajye kuganira na Amerika k’ubucuruzi hagati ya Yeruzalemu na Washington.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer we yavuze ko ibyo Trump ari gukora muri iki gihe bizatuma uko ubuhahirane bwakorwaga ku isi buhinduka, isi y’ubukungu ‘ntiyongere kuba nk’iya kera’.
Starmer avuga ko icyo u Bwongereza buzakora ari ukurinda ko ubukungu bwabwo buhungabana.
Uko bigaragara, Amerika nayo izi neza ko ibyo iri gukora bikomeye kuko Perezida wayo yasabye abaturage kwitega ko ibihe biri imbere bizaba bikakaye.
Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe imari n’igenamigambi witwa Larry Summers avuga ko ibiciro ku isoko mpuzamahanga bigomba kuzazamuka uko byazagenda kose.
Yabwiye ABC News ati: ” Ibiri kuba muri iki gihe ni igikomere mu bukungu gikomeye cyane turi kwitera kandi tutiteguye gukira vuba aha”.
Kuri we, ibiri kuba mu bukungu bw’isi muri iki gihe , ntibyigeze bibaho haba mu mateka ya Amerika cyangwa ay’ubukungu bw’isi muri rusange.
Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko ibicuruzwa byose byinjira mu gihugu cye bigomba gusora 10% ariko iryo janisha rikongerwa ku bihugu ‘bitabaniye Amerika neza’ mu buhahirane.
Avuga ko yafashe ibi byemezo kugira ngo arinde ishoramari rikorerwa imbere muri Amerika, yanga ko ibicuruzwa biva hanze biganza ku isoko rya Amerika nk’aho itagira inganda.
Isesengura ry’abanyabukungu rivuga ko igihugu cya mbere Amerika igamije guhima ari u Bushinwa, igihugu cya mbere itumizamo ibikoresho byinshi.
Amerika ya Donald Trump ntiyumva ukuntu ‘wayicuruzamo byinshi’ kurusha ‘ibyo igucuruzamo’.
Kuzamura umusoro w’ibyo uyicuruzamo yo isanga ari uburyo bwo kuringaniza ubwo bucuruzi, ntuyungukiremo yo ngo isigarire aho!
Hagati aho, u Burusiya bwo ntiburebwa n’iriya misoro kubera ko, nk’uko Kevin Hassett yabibwiye ABC News, Perezida Trump yanze ko iyo dosiye yabangamira indi ya Ukraine nayo itoroshye bari kuganiraho na Putin.

Icyakora ngo Amerika ntizasonera u Burusiya mu gihe kirekire.
Ibindi bihugu bitashyizwe kuri ruriya rutonde ni Biélorussie, Cuba, na Koreya ya Ruguru kuko bisanzwe byarafatiwe ibihano n’Amerika bityo bikaba budacuruzanya nayo mu buryo bufatika.