Ibihugu Bikize Kurusha Ibindi Byiyemeje Gufasha Ukraine Gutsinda Putin BIDASUBIRWAHO

Abayobozi bagize ihuriro ry’’ibihugu bikize kurusha ibindi ryiswe G7 bemeranyije ko bagiye gukomeza gutera inkunga Ukraine kugira ngo itsinde bidasubirwaho Vladmir Putin, Perezida w’u Burusiya.

Babivuze mu gihe ingabo z’u Burusiya kuri iki Cyumweru zarashe ibisasu byinshi mu Murwa mukuru wa Ukraine witwa Kiev.

Nibyo bitero byikomeye bibaye mu gihe kiri hafi kungana n’ukwezi kirangiye.

Ibihugu bigize G7( Group of Seven) ni  Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

- Kwmamaza -

Abayobozi b’ibi bihugu baraye basetse Putin ko yikozeho agatangiza intambara izamugora gutsinda.

Ni intambara bamwe bavuga ko izamara igihe kirekire kubera ko uko bigaragara Vladmir Putin atazemera gutsindwa.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye Ukraine nabo bazakomeza kuyiha inkunga icyeneye kugira ngo yivune umwanzi wayiteye.

Ni abayobozi b’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi hiyongereyeho Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston yabwiye bagenzi be ko nibaramuka bacitse intege ntibakomeze gufasha Ukraine bazaba batsinzwe imbere ya Putin wamaramarije kwigarurira Ukraine.

Hari ikindi kibazo ariko abantu bavuga ko kizakomerera Abanyaburayi intambara yabo na Putin nikomeza.

Icyo ni ibura rya gazi ihagije kuko yari isanzwe iva mu Burusiya kandi bakaba bayikenera muri byinshi cyane cyane mu gushyushya inzu zabo iyo itumba ryabakaranye.

Nk’ubu mu Budage no mu Bufaransa ubukonje bwatangiye kuzamuka cyane.

Ubwongereza n’u Bufaransa bisanzwe bipfa byinshi harimo n’ikibazo cy’abimukira, muri iki gihe ibi bihugu byunze ubumwe ku ntambara yo muri Ukraine  ndetse ngo gukubita Putin nibyo biza ku mwanya wa mbere hanyuma hakazakurikirano iby’imishyikirano y’amahoro.

Umuntu yakwibaza niba Putin azemera kujya mu mishyikirano cyangwa azakomeza umutsi agahangana na OTAN.

Abo muri OTAN barashaka ko Ukraine niramuka igiye mu mishyikirano, itazajyayo nk’umunyambaraga nke, babwira ngo ‘Sinya aha’.

The Telegraph yemeza ko ari yo ntego abayobozi ba G7 bafite muri iki gihe.

Umugambi wo kudatezuka k’ugufasha Ukraine na Leta zunze ubumwe z’Amerika ziwukomeyeho.

Aho u Rwanda ruhagaze ku ntambara yo muri Ukraine…

U Rwanda ruri ku ruhande rwa UN kuri iki kibazo

Muri Werurwe, 2022, Inteko y’Umuryango w’Abibumbye yatoreye icyemezo ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ni umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara kuri Ukraine no kuvanayo ingabo, utorwa n’ibihugu 141 mu banyamuryango 193.

Mu itora ryabaye kuri uyu wa Gatatu, ibihugu bitanu bya Eritrea, Korea ya Ruguru, Belarus, u Burusiya na Syria byanze uwo mwanzuro, 35 birifata.

Mu bihugu byifashe harimo u Bushinwa, Buhinde na Iraq, n’ibyo muri Afurika nk’u Burundi, Algeria, Congo, Mali, Madagascar, Senegal, Mozambique, Sudan, Uganda, Tanzania, Centrafrique, Equatorial Guinea, Afurika y’Epfo, Sudan y’Epfo, Zimbabwe na Namibia.

U Rwanda na Kenya ni byo bihugu byo mu karere byemeje uyu mwanzuro.

Kuki u Rwanda rwawemeje?

Ubwo iri tora ryabaga, uwari uhagarariye u Rwanda yavuze ko rwemeje uyu mwanzuro hagamijwe “gushyigikira byimazeyo ko ubusugire, ubwigenge n’ukutavogerwa kw’igihugu icyo aricyo cyose bikwiye kubahirizwa.”

Ni icyemezo kandi ngo rwafashe mu kugaragaza ko rushyigikiye ingingo Umuryango w’Abibumbye ugenderaho.

Yarakomeje ati “Ibikorwa bya gisirikare bikwiye guhita bihagarara hakayobokwa inzira y’amahoro yo gukemura iki kibazo. Leta y’u Burusiya na Ukraine nizo zifite urufunguzo rwo gukemura aya makimbirane. Kwinjirwamo n’amahanga byarushaho gukomeza ikibazo.”

Yavuze ko igisubizo kirambye kizagerwaho binyuze mu biganiro by’impande zombi, kandi “impungenge za buri ruhande zikarebwaho.”

U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine buyishinja ko irimo kurwanira kwinjira mu Ubumwe bw’u Burayi (EU) no mu masezerano ya North Atlantic Treaty Organization (NATO), ateganya ko ibyo bihugu bifatanya mu gucunga umutekano ndetse ko igitero cyagabwa ku gihugu kimwe cyafatwa nk’ikigabwe ku banyamuryango bose.

U Burusiya ntibubikozwa, buvuga ko ibihugu bigize NATO bishobora gushinga intwaro zikomeye muri Ukraine bihana imbibi, bigateza ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Burusiya nk’igihugu.

Busaba ko Ukraine yaba igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho, nk’ingingo yatanga amahoro ku Burusiya na EU.

Nyamara Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy we ntabikozwa, ari nacyo cyarakaje u Burusiya.

Ahubwo aheruka gusaba EU ko niba imushyigikiye koko yahita yakira Ukraine mu muryango, ariko biza kugaragara  ko hari ibihugu bidashyigikiye icyo cyemezo gishobora gukomeza umwuka mubi mu Burayi.

Intumwa y’u Rwanda mu Umuryago w’Abibumbye yakomeje iti “Iyi ntambara ntabwo itanga icyizere ko izazana amahoro; ahubwo, izarushaho guteza ikibazo n’akaga ku kiremwamuntu.”

Yanavuze ko u Rwanda rufite impungenge ku bikorwa by’ubutabazi n’ibibazo by’amahoro n’umutekano byatewe n’iyi ntambara, hakiyongeraho amakuru yatangajwe ku gufatwa nabi kw’Abanyafurika bangiwe gusohoka muri Ukraine ngo bahungire mu bihugu bituranye.

Yakomeje ati “Turasaba abo bireba kwemerera abantu bose gusohoka nta mananiza, hatitawe ku ibara ry’uruhu cyangwa aho bakomoka.”

U Rwanda kandi rwasabye ko habaho ibiganiro bisesuye, rushimangira ko igisubizo kirambye kuri iki kibazo kiri mu biganza by’u Burusiya na Ukraine.

Yakomeje ati “Ibiganiro ni bwo buryo bwiza bwo gukemura iki kibazo.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version