Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihugu Bya EAC Byatangiye Gushima Ko Museveni Yatsinze Amatora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibihugu Bya EAC Byatangiye Gushima Ko Museveni Yatsinze Amatora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2021 7:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni ko yongeye gutorerwa kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka. Yatsinze abandi 10 barimo na Bobi Wine waje amugwa mu ntege.

Uhuru yanditse ko intsinzi ya Museveni yerekana ikizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwe.

Yamwijeje ko igihugu cye kizakomeza gukorana na Uganda mu ngeri zitandukanye hagamijwe inyungu z’ababituye.

Kenyatta yavuze ko igihe cyose Museveni amaze ayobora Uganda byayiteje imbere kandi avuga ko azakomeza gukorana nawe kugira ngo gahunda yo guhuriza hamwe ibihugu bigize aka karere igerwaho nk’uko yateganyijwe.

Mugenzi we uyobora Tanzania Bwana Pombe John Magufuli nawe yashimiye Museveni intsinzi yagize, amubwira ko  kuba yongeye gutorwa bizatuma umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi(Tanzania na Uganda) ukomeza.

Magufuli yashimiye abaturage ba Uganda ko bitoreye Umukuru w’Igihugu cyabo, abasaba gukomeza umurunga ubahuza no kwiteza imbere bunze ubumwe.

Bwana Simon Byabakama uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda niwe waraye atangaje ko ibyavuye mu matora y’Umukuru y’igihugu yabaye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, 2021 byerekanye ko Museveni ari we wayatsinze.

Museveni yagize amajwi yose hamwe 5,851,037  ni ukuvuga 58% naho  Kyagulanyi(Bobi Wine) agira 3,475,298 ni ukuvuga  34.83%.

Abandi ni  Patrick Amuriat wagize  323536  ni ukuvuga 3.24%.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Uganda, Perezida Museveni agize amajwi agera kuri 50 %.

Byerekana ko afite umuntu bahanganye ufite imbaraga.

Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ugizwe n’ibihugu bitandatu ari byo: u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Muri iki gihe uyobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

TAGGED:featuredMagufuliMuseveniTanzaniaUgandaUhuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amavubi Yitwaje Ibikonyozi Bitanu , Ese Arivana Imbere y’Imisambi?
Next Article USA: Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Hari Hagiye Kongera Kumeneka Amaraso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?