Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihugu By’Afurika Ntibyumvikanye Ku Mwanya Wa Israel Mu Muryango Ubihuza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibihugu By’Afurika Ntibyumvikanye Ku Mwanya Wa Israel Mu Muryango Ubihuza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 February 2022 2:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe byaraye birangije Inama yahuzaga Abakuru babyo. Imwe mu ngingo batanzuyeho ni umwanya Israel yahabwa muri uriya Muryango, icyemezo kuri iyi ngingo kikazafatwa mu Nama izaba umwaka utaha.

Israel irifuza kugira umwanya w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, ariko hari ibihugu by’Afurika bitabikozwa.

Birimo n’ibihugu bikomeye nka Nigeria, Afurika y’Epfo n’ibindi.

Ku wa Gatandatu tariki 05, Gashyantare, 2022 nibwo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’intumwa zihariye bahuriye i Addis Ababa baganira ku ngingo nyinshi zirimo n’iyo kwemerera Israel kuba umunyamuryango w’indorerezi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyi ngingo ntiyavuzweho rumwe, biba ngombwa ko icyemezo kuri yo kimurirwa mu nama izaterana umwaka utaha hakazaba ari nabwo bitangazwa.

Kutavugwaho rumwe byasembuwe n’imbwirwaruhame uwari uhagarariye Palestine muri iriya Nama witwa Bwana Mohammed Shtayyeh wavuze ko ibyo Israel ikorera abanya Palestine ari agahomamunwa k’uburyo nta gihugu gikwiye kwemera gukorana nayo.

Yabibwiye Abakuru b’ibihugu ndetse n’abaza Guverinoma bagera kuri 55 bitabiriye iyi Nama yamaze iminsi ibiri.

Shtayyeh yavuze ko ibyo Israel ikorera Abanya-Palestine ari agahomamunwa k’uburyo idakwiye guhabwa umwanya mu  bihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Umwaka ushize wa 2021, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki yatangaje ko Israel ihawe umwanya w’umunyamuryango w’indorereze muri Afurika yunze ubumwe.

- Advertisement -

Ibi byahise byamaganwa n’Afurika y’Epfo, Nigeria n’ibindi bihugu byavuze ko kugira ngo umwanzuro nk’uriya wemerwe, bisaba ko uba watorewe kuri bibiri bya gatatu by’abitabiriye Inteko rusange.

Mu gihe Israel iri guhatana ngo irebe ko yakwemerwa muri uyu Muryango, Palestine yo yawugezemo mu mwaka wa 2013.

TAGGED:AfurikafeaturedIsraelUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri w’Intebe Yasabye Abadepite Kwimura Gahunda Yo Gutanga Ibisobanuro
Next Article Ingengo y’Imari Ivuguruye Yazamuweho Miliyari Zisaga 630 Frw
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?