Ibihugu Perezida Kagame Yatunze Agatoki Ku Nyito Ya Jenoside Byongeye Kwigaragaza

Mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakomoje ku bihugu bibiri bicyinangira gukoresha inyito ya “Jenoside Yakorewe Abatutsi.”

Ni ibihugu usanga bitanakoresha ‘Jenoside yo mu Rwanda’ nk’uko byinshi byahoze bibikora, ahubwo bikivugira amahano, ubwicanyi cyangwa ibikorwa biteye ubwoba, batagaragaza ko ari ubwicanyi bwibasiye igice kimwe cy’abaturage.

N’ubwo Perezida Kagame atavuze amazina y’ibyo bihugu, kuva mu myaka ishize byakunze kwigaragaza ko ari Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza. Hari n’ibindi ariko.

Muri 2004, Umuryango w’Abibumbye washyizeho tariki ya 7 Mata nk’umunsi uhoraho wo kuzirikina kuri Jenoside yakoreweAbatutsi, wongera kubishimangira muri Mata 2020 wemeza ko inyito igomba gukoreshwa ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Muri 2014, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yari yashimangiye icyemezo cy’Urukiko mpuzamahanga, rwemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ridashobora kugibwaho impaka.

Nubwo hagendaga hafatwa ibyemezo nk’ibyo, mu mwaka ushize Kelly Craft wari Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko Amerika itewe impungenge n’impinduka zakozwe ku bijyanye na Jenoside guhera mu 2018, kuko hibandwa gusa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku bwe, ngo iyo nyito ntabwo igaragaza byuzuye ubukana bw’ubwicanyi bwakozwe mu Rwanda, kuko hari Abahutu benshi n’abandi bantu bishwe muri Jenoside, barimo n’abazize ko batari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga.

Jonathan Allen wo mu biro by’uhagarariye u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye, we yavuze ko icyo gihugu gishyigikiye byimazeyo kwibuka abazize ‘Jenoside yo mu Rwanda’ kandi ko ari ingenzi ko hibukwa abayizize bose, bityo ko batemeranya n’imvugo ya “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Ibyo bihugu byongeye kwigaragaza

Mu gihe Abanyarwanda batangiraga ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yahoSOye itangazo ry’amagambo 105 ariko nta jambo ‘Jenoside’ cyangwa ‘Abatutsi’ wabonamo.

Ati “Kuri uyu munsi ngarukamwana ubabaje, turazirikana abasaga 800.000 bishwe mu minsi 100 y’iterabwoba mu Rwanda mu 1994. Uyu munsi turi mu gahinda kubera ubuzima bw’inzirakarengane kandi twifatanyije n’imiryango izahora ibazirikana hamwe n’abarokotse, bahorana umutwaro nk’abahuye n’ibyo bibazo n’abahamya ba kimwe mu bihe bibi cyane mu mateka y’ikiremwamuntu.”

“Dufashe uyu mwanya ngo twibuke ubumuntu dusange no kongera kwiyemeza kurinda abari mu kaga, guharanira ko ababigizemo uruhare babiryozwa no kubaha agaciro k’ikiremwa muntu. Twongere dushimangire ko ubwicanyi ndengakamere nk’ubu butazongera ukundi.”

Ayo magambo ahura n’ayo yatangaje binyuze kuri Twitter.

Urebye ku Bwongereza, guhera kuri Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, urubuga rwa Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda n’imbuga nkoranyambaga zayo (UK in Rwanda), iza Ambasaderi Jo Lomas (@JoLomasFCDO), bahisemo guceceka.

Gusa Ambasaderi wungirije w’u Bwongereza Ben Snowdon yanditse kuri Twitter, ati “Uyu munsi ni #Kwibuka27 aho twibuka ‘abishwe n’amahano’ yabaye mu 1994. Uyu munsi nifatanyije n’inshuti zo mu Rwanda na bagenzi banjye. Ntibizongere kubaho.”

Na we nta hantu na hamwe yakoresheje ijambo “Jenoside’ cyangwa “Abatutsi” nk’abakorewe Jenoside. Ni ubutumwa bwasangijwe abandi (retweet) na Ambasaderi Lomas, aho kwandika ubwe.

Bitandukanye na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, we wanditse kuri Twitter ko bibuka Marc Bizimungu wari umukozi wa Ambasade i Kigali, “yishwe azira ko ari Umututsi muri Jenoside hamwe n’umugore we Devote Mukamana.”

Yahise anahindura ifoto afite kuri Twitter, ashyiraho iyo yicaye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi.

Ikibazo cyo kwinangira gukoresha inyito ya Jneoside yakorewe Abatutsi cyagaragaye no mu butumwa bwatanzwe n’u Budage.

Mu mwaka ushize Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Rugwabiza Valentine yavuze ko bene iyo myifatire iha urwaho abahakana n’abapfobya Jenoside.

Ati “Kuba u Bwongereza butemeranya no kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ukwirengagiza ibyo urukiko rwemeje. Aho gushyigikira ubwiyunge, ibisobanuro by’aho Amerika n’u Bwongereza bahagaze birazana urujijo rutiza umurindi ihakana rya Jenoside rikomeje kwiyongera mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi.”

Ubutumwa nk’ubu ntabwo bukenewe

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, ashimira ibihugu by’abafatanyabikorwa n’inshuti bikomeje koherereza u Rwanda ubutumwa bwo kwifatanya muri ibi bihe byo Kwibuka.

Ati “Naho abakomeje kugorwa no gukoresha inyito ikwiye ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, icyiza ni uko mutatwoherereza ubutumwa uyu munsi. Turakomeza tumere neza nk’uko dusanzwe!”

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yavuze ko nubwo hafashwe ibyemezo ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, hari ibihugu byakomeje gutsimbarara bidashaka kwemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bimeze nk’aho kwemera iyo nyito ikwiye ari impano yaba ihawe Abanyarwanda kuko bitwaye neza. Ku bwabo, witwara mu buryo bashaka ko witwara, bakazaguha impano yo kwemera ikintu uko gikwiye kuba kiri. Biteye isoni.”

U Bwongereza bukomeje iyo myitwarire mu gihe bucumbikiye abantu batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside, u Rwanda rwasabye ko bakoherezwa rukababuranisha cyangwa bakaburanishwa n’u Bwongereza, ariko bigiye kumara imyaka 15.

Abo ni Dr Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ibyemezo byafashwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye byaciye intege abayipfobya.

Gusa ibihugu bitaremera inyito yayo ikwiye nabyo byongera kubatiza umurindi.

Yashimangiye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi azakomeza gusigasirwa, kandi hari ibimenyetso byivugira byerekana ko atazasibangana nk’uko bigaragazwa n’umubare w’abarokotse Jenoside bandika ibitabo by’amateka yabo ugenda wiyongera.

Perezida Kagame yabwiraga abarimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Ubanza iburyo ni Ambasaderi Vrooman
Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Arena
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version