Jean Paul Samputu Arashaka Gushinga ‘Umutwe Wa Politiki’

Iby’uko Jean Paul  Samputu ashaka gushinga umutwe wa Politiki byatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, kivuga ko uriya muhanzi yabigiriwe mo inama n’abategetsi bo muri Uganda barimo na Perezida Museveni.

Bwana Jean Paul Samputu asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye b’Abanyarwanda bamenyekanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Igihe yanditse ko hari amakuru ifite y’uko ishyaka Samputu ashaka gushinga rizaba rigamije kuvuganira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihe atuye muri Canada.

 Ishyaka ridashyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda ntiryemewe…

- Advertisement -

Niba Jean Paul Samputu ashaka gushinga umutwe wa Politiki uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, azahura n’imbogamizi z’uko Itegeko nshinga ry’u Rwanda ritazabimwemera.

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo zayo za 52 n’iya 53 zivuga ko amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda agomba gukora mu buryo bwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ribuza ko umuntu wese gushinga umutwe wa politiki ushingiye ku cyenewabo, akarere, cyangwa icyo ryise ‘isano-muzi.’

Mu ngingo ya 16 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda hagira hati: ‘

Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry‟umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by‟ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry‟umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 56 igira iti: ” IImitwe ya politiki igomba buri gihe kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda hamwe n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo. Imitwe ya politiki igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n‟andi mategeko. Igomba gukurikiza amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw‟Abanyarwanda.”

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Robert Nkubiri yabwiye Taarifa ko niba Jean Paul Samputu yumva ashaka kuvuganira inyungu zabo[abarokotse Jenoside], byaba byiza aje mu Rwanda kuko utavugira umuntu uba mu gihugu udaherukamo, ngo umenye uko abayeho.

Ati: “ Byaba byiza wenda yivugiye we n’umuryango we kuko nta Munyarwanda warokotse Jenoside wamutumye kubavugira.”

Nkubiri avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanganywe imiryango iharanira inyungu zabo, uri ku isonga ukaba ari IBUKA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version