Ibikubiye Mu Bufatanye Bwa Polisi Y’U Rwanda N’Iya Malawi

Kuva muri Werurwe 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha no guhanahana amahugurwa. Ubu ibyo bemeranyijeho bigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Gutangira gushyira mu bikorwa ibyo ba Komiseri bakuru ba Polisi zombi bemeranyije, byaganiriweho ndetse bitangazwa mu itangazo ryasohowe kuri uyu Kane tariki 03, Kamena, 2021.

Aba bayobozi batinze ku bijyanye no kurwanya ibyaha  byambukiranya imipaka no gushimangira umutekano muri rusange hibandwa ku kurebera hamwe uko barwanya ibyaha byiganje muri iki gihe harimo iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Ikindi gikubiye mu byo baganiriye  harimo guhuza ibikorwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku idini ya Islam, gushyiraho ihuriro rihoraho rizajya rihura kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano bibangamiye ibihugu byombi n’akarere.

- Kwmamaza -

Biyemeje kandi ko Polisi zombi zigomba  guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha harimo abacyekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994  bagahungira muri  Malawi.

Ikirango cya Polisi ya Malawi

Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yavuze ko hari bamwe mu bapolisi b’igihugu cye bazajya bahugurwa na Polisi y’u Rwanda.

IGP Dr Kainja yagize ati ” Twabonye mu bihugu bigera muri 14 by’Afrika byohereza ba Ofisiye bakuru kuza kwiga muri iri shuri rikuru ryanyu twebwe tutarimo nyamara nishimiye amasomo ahatangirwa cyane cyane iriya mpamyabumenyi y’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no kurwanya amakimbirane, usibye nibyo nabonye bigisha ibijyanye no kuyobora abapolisi mu rwego rwo hejuru.  Mu ishuri rya PTS-Gishari naho twishimiye amasomo ahatangirwa.”

Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yashimiye mugenzi w’u Rwanda IGP Dan Munyuza uburyo we n’itsinda ayoboye bakiriwe aboneraho no gutumira mugenzi we kuzasura Malawi.

Kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Basanze Polisi y’u Rwanda hari icyo bayigiraho

Tariki ya 31 Gicurasi bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku kicaro cya Polisi ku Kacyiru nyuma yaho aba bashyitsi  basuye ishuri rya Polisi riri i Gishari (PTS-Gishari) mu Karere ka Rwamagana banasura ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version