Ibibi By’Amavuta Atukuza

Hari abantu batekereza ko umuntu mwiza( ku ruhu) ari uw’inzobe, ibi bigatuma bamwe bakoresha amavuta arimo ikinyabutabire kitwa bita hydroquinone kugira ngo babe inzobe.

Kuba inzobe utaravutse uriyo bishobora gutuma usa neza nk’uko ubitekereza ariko bigira ikiguzi, kitari icy’amafaranga gusa ahubwo n’ubuzima bw’uwayisize bukajya mu kaga.

Ako kaga gaterwa n’uko amavuta abantu bisiga ngo bahinduke inzobe, abamo ikinyabutabire cyangiza uruhu, rugatakaza ubushobozi kamere bwarwo bwo kwirinda imirasire y’izuba irwangiza.

Ubusanzwe uruhu rw’umuntu ruteye k’uburyo rushobora guhangana n’ibintu birukikije bishobora kurwangiza harimo udukoko nka bacteria, microbes…ariko nanone rugahangana n’imirasire y’izuba yarwangiza.

- Advertisement -

Igice cyarwo cyo hejuru bita Epidermis nicyo gishinzwe kurinda ibindi bice bibiri bigize uruhu.

Uruhu rw’umuntu rugizwe n’ibice bitatu. Amavuta atukuza yica igice cyarwo cya mbere gishinzwe kurinda ibice bisigaye

Twakigereranya n’umutaka urinda umuntu kunyagirwa cyangwa kwicwa n’izuba. Ni igice kandi gishinzwe gufasha ibindi bice by’uruhu kudakonja cyangwa ngo bishyuhe cyane.

Ibindi bice bibiri bigize uruhu ni ikitwa Dermis, iki kikaba kiri hagati. Nicyo ubwoya buba bushinzemo ndetse niho icyokere gisohokera, iyo amaraso ari kwihuta.

Igice cya gatatu cy’uruhu kitwa hypodermis cyo kibamo ibinure.

Tugarutse ku gice cya mbere cy’uruhu, ni byiza kumenya ko ari cyo gice gifite akamaro kanini ariko nanone kikaba ari cyo gice abantu ‘bamwe na bamwe’ bahohotera bakagisiga amavuta agikobora, kigatakaza ubushobozi bwo kurinda ibindi bice by’uruhu akaga byaterwa n’ibikikije umuntu.

Abahindura uruhu rwabo bakarugira inzobe, baba bangije igice cy’uruhu kigizwe n’utunyabutabire twitwa melanocytes dukora ikindi kinyabutabire kitwa melanin.

Iyo melanin itakaje ubushobozi bwayo bwo gutuma uruhu rukomeza kwirabura ahubwo rukaba inzobe, bituma imirasire y’izuba irwibasira, rukangirika.

Polisi iherutse gufata amavuta afite agaciro ka Frw 300 000

Ni nk’uko waba ufite umutaka wo kwitwikira izuba ariko ukaba warapfumutse hejuru.

Birumvikana ko hari imirasire yajya ikugiraho ikakwangiza kandi bitari ngombwa.

Abasiga uruhu rwabo amavuta arimo ikinyabutabire hydroquinone wabagereranya n’umuntu upfumura umutaka we akajya yicwa n’izuba cyangwa imvura.

Ikibabaje ni uko iyo uruhu rwangiritse kuriya bituma rurwara cancer y’uruhu kandi iri mu zica abantu benshi ku isi nyuma ya cancer y’ibere, iy’ibihaha n’iya prostate.

Polisi igomba kurinda abaturage ibibi byose…

Mu rwego rwo gufasha mu gukumira ko abatuye u Rwanda bagirwaho ingaruka no kugura no kwisiga ariya mavuta,  Polisi y’u Rwanda iherutse kwereka itangazamakuru abantu babiri yafatanye ariya mavuta.

Umwe mu bagabo bafashwe yabwiye itangazamakuru ko ariya mavuta yayaranguye nk’abandi ariko ko ababariwe atazongera kuyarangura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko icyo baharanira ari uko  Abanyarwanda barindwa icyahungabanya ubuzima bwabo, harimo n’amavuta yangiza umubiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera mu kiganiro n’abanyamakuru

CP Kabera yavuze ko Polisi izakomeza gushakisha abantu bacuruza ariya mavuta, bafatwe, nayo afatwe bayamene kuko atari meza.

Amavuta aherutse gufatwa yari afite agaciro ka Frw 300 000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version