Kugenza ibyaha bigira uburyo n’amikoro bisaba. Kubera ko abakora ibyaha babikora mu buryo bufifitse bagamije kuzayobya uburari, bisaba ko abagenzacyaha bagira ubumenyi bwihariye buzabafasha kubatahura no kumenya aho bahera bagenza ibyaha.
Ibyaha rero bigira amoko yabyo n’ubukana bikoranwa bugatandukana.
Iyo ari icyaha gikomeye ni ukuvuga nko guhohotera umwana agasambanywa, kwica umuntu n’ibindi, umuntu ukekwaho icyo cyaha agafatwa akagezwa mu bugenzacyaha, hakenerwa ibindi bimenyetso kugira ngo bifashe ubugenzacyaha kuzuza idosiye.
Bumwe mu buhanga bukoreshwa muri iri perereza ni ugukusanya ibimenyetso bivanywa ku mubiri w’umuntu, ni ukuvuga ibivanwa ku matembabuzi aca mu myanya itandukanye y’umubiri ariyo amacandwe, amasohoro, inkari n’icyuya.
Hari n’ubwo bakoresha umusatsi w’umuntu cyangwa igufwa rye.
Intego y’abagenzacyaha iba ari ukureba niba nta karemangingo fatizo k’umuntu runaka(ukekwa) kaba kasigaye ku mubiri w’umuntu runaka( wahohotewe) cyangwa kuri kimwe mu bye.
‘Kimwe mu bye’ bivugwa hano harimo amashuka(igihe habayeho gusambanywa) cyangwa ahandi hantu abagenzacyaha bemeje ko hashobora kuba ari ho hakorewe icyaha runaka.
Aha niho bita mu Cyongereza ‘Crime Scene’.
Kumenya isano n’ihuriro biri hagati y’uturemangingo fatizo twa runaka ukekwa n’utwa runaka wundi uvugwaho gukorerwaho icyaha, ni amakuru y’ingenzi ku mugenzacyaha kugira ngo bimufashe kuzuza idosiye izagezwa imbere y’ubushinjacyaha.
Ikintu kigomba kumvikana aha ni uko ubugenzacyaha buba bugamije gufasha ubutabera kubona ibimenyetso bwazaheraho buha ubutabera uwahemukiwe.
Ntabwo abagenzacyaha bakora akazi kabo bagamije kugira uwo bihimuraho, kuko bakora mu nyungu z’uwahemukiwe n’iz’umuryango muri rusange.
Tugarutse ku turemangingo fatizo, abahanga bemeza ko tuba mu kitwa Acide Desoxyribo Nucléique(ADN/DNA), iyi ikaba ari ingobyi ikubiyemo amakuru y’ingenzi atandukanya runaka na runaka, uko yaba asa kose.
Uretse impanga zisa tuku tuku (vrai jumeaux), abandi bose ntibashobora guhuza 100% ibirango by’uturemangingo fatizo.
Uku kuri gushingiye kuri science gufasha abahanga kumenya isano iri hagati ya runaka na runaka haba mu buryo bw’amaraso cyangwa ubundi ubwo ari bwo bwose.
Ubwo abana bavugaga ko ari aba nyakigendera Gaspard Mirimo bazamuraga ikirego bavuga ko nabo bakwiye guhabwa umugabane ku mutungo uriya munyemari yasize, bikabyara impaka z’urudaca kuko umugore wa Mirimo atabemeraga, urukiko rutegetse ko atabururwa hagapimwa ibimenyetso bivanwa ku mubiri.
Tariki 15, Mutarama, 2021 nibwo ababishinzwe bagiye gutaburura umubiri wa Gaspard Mirimo wari ushyinguye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo, kubera itegeko ry’umucamanza.
Mu magambo avunaguye, ubuhanga mu gukusanya ibimenyetso bivanywe ku mubiri, kubisesengura no kubigeza ku butabera bisaba kumenya guhuza science n’amategeko.
Kubera akamaro k’ibi bimenyetso, ubugenzacyaha busaba abantu kwirinda kubyangiza cyangwa kubihisha ahubwo bakabirinda kugira ngo bifashe abagenzacyaha kubona amakuru akenewe mu gukurikirana abakekwaho ibyaha.