Uganda ikomeje kugira umubare munini w’abanduye Covid-19, ku buryo ibitaro byinshi byakirirwamo abarwayi byamaze kuzura. Guverinoma yitabaje guma mu rugo y’iminsi 42 nk’uburyo bwa nyuma bwafasha mu guhagarika ubwandu bushya.
Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’ibyorezo, Dr Monica Musenero, yavuze ko ubwandu bumaze gukwirakwira, ku buryo hari agace ushobora kugeramo watoranya abantu batanu mu buryo bwo gutomboza, wabapima ugasanga babiri cyangwa hejuru yabo banduye Coronavirus. Yari mu kiganiro na Daily Monitor.
Ati “Ibitaro byenda kuzura kandi nibyo byinshi, ubu biragoye ko umuntu yapfa kubona umwuka [wongererwa indembe] cyangwa umuvuduko akeneye w’umwuka.”
“Ibitaro byinshi byigenga byamaze kuzura, ibya Mulago byafunguye etaje ya nyuma kandi ndahamya ko nayo yenda kuzura, Namboole irimo kuzura mu buryo bwihuse kandi ifite ahantu hake hashobora gutanga umwuka.”
Yavuze ko iyo bigeze aho umurwayi uri mu bitaro adashobora kubona ubutabazi bwihuse abantu benshi batangira kuremba cyane no gupfa.
Ibyo bikongererwa ubukana nuko abarwayi bagana ibitaro ari benshi, kandi uwinjiyemo amaramo iminsi hagati ya 15 na 30.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda kuri iki Cyumweru yatangaje ko mu bipimo 9066 byafashwe ku wa 18 Kamena 2021 habonetsemo abanduye 1367, barimo 838 bo mu murwa mukuru Kampala. Bivuze ko igipimo cy’abanduye ari 15.1%.
Uretse abanduye bashya, abapfuye bari 34, bituma abamaze guhitanwa n’iki cyorezo baba 660.
Dr Musenero yavuze ko ikibazo cya COVID-19 muri Uganda kirimo gukomezwa no kuba yarihinduranyije, mu gihe mbere yazahazaga abantu bakuze, ubu n’abato ntabwo borohewe kandi nibo barimo kwandura cyane.
Ibyo bikiyongeraho ko mu gihe mu mezi ashize ubwandu bwagabanyukaga, horohejwe amabwiriza yagenderwagaho maze abantu bamwe bakirara, bibwira ko ahari COVID-19 yarangiye.
Uburwayi bwaje kwiyongera cyane cyane mu bantu bakorera mu biro ahantu hafunganye, kimwe no mu mashuri. Ikibabaje ngo ni uko ibigo bimwe byabanje guhishira ubwandu.
Yakomeje ati “Amashuri ntabwo yashakaga ko amenyekana bityo agahishira imibare y’ubwandu, ku buryo ubwagaragaye bwatahuwe mu bisa n’impanuka. Mwishywa wanjye yari apfiriye ku ishuri ry’ababyaza. Noherejeho umuvandimwe kureba, ubuyobozi bwanga kumvugisha. Ntabwo bwashakaga gupimisha.”
“Hari abana benshi bari barwariye ku mashuri, twarababonye benshi cyane. Muri make twatunguwe n’urwego rw’ubwandu twasanze mu mashuri. Hari inkuru z’ababyeyi bagiye basanga abana babo barimo kongererwa umwuka kandi amashuri atarabwiye.”
Mu gihe inkingo za COVID-19 zikomeje gutangwa hirya no hino nk’uburyo bwizewe mu guhangana n’iki cyorezo, muri Uganda ho ntabwo ibintu birimo kugenda uko byatekerezwaga.
Iki gihugu giheruka kubona inkingo 964,000 za AstraZeneca zabonetse muri gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kubona inkingo za Coronavirus, COVAX.
Dr Musenero yavuze ko abo zari zigenewe ku ikubitiro banze kuzifata. Barimo abaganga, abarimu, abakora mu nzego z’umutekano n’abari mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kuzahazwa nayo.
Ati “Mu ntangiro za Gicurasi twari dufite abantu bake cyane bemeraga kwikingiza, nyamara inkingo ziba zifite igihe zitagomba kurenza. Minisiteri y’Ubuzima yafashe icyemezo cyo kudapfusha ubusa inkingo, ahubwo igakingira ibindi byiciro.”
“Ariko ntitwari dusigaranye igihe gihagije mbere y’uko zitakaza agaciro, bityo buri muntu twamuhaye urukingo rumwe nubwo yari akeneye ebyiri, kandi igihe gikenewe hagati y’urukingo rwa mbere n’urwa kabiri ni ibyumweru hagati ya 8 na 12, ubundi ni 12. Uko utinda gufata urundi nibyo byiza kurushaho.”
Yavuze ko bakomeje gukora ibishoboka ngo bakingire abantu benshi. Uganda iheruka kwakira izindi nkingo 175,200 za AstraZeneca.
Dr Musenero yavuze ko Uganda irimo no kugerageza inkingo zayo yikoreye. Magingo aya harimo gukorwa eshatu, ebyiri zirakataje kuko zirimo kugeragerezwa ku nyamaswa.
Abamaze kwandura bose hamwe muri Uganda ni 71,543, hamaze gukira 49,532. Mu bagifite ubwandu, 1026 bararembye.