Ibintu bikomeje guhindagurika buri kanya bijyanye n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwategetse ko abatuye igice kimwe cy’Umujyi wa Goma bimuka bwangu, kubera ko kiriya kirunga gishobora kongera kuruka mu gihe gito.
Nyiragongo iheruka kuruka ku wa 22 Gicurasi, igikorwa cyatumye abaturage benshi bava mu byabo, abarenga 30 bakahasiga ubuzima.
Abantu barenga 8000 bari bahungiye mu Rwanda, benshi baza gutahuka bakeka ko ibintu bigiye gusubira mu buryo kuko kiriya kirunga cyarutse umwanya muto.
Magingo aya abatuye mu bice byegereye kiriya kirunga muri RDC no mu Rwanda bari bagihanganye n’imitingito ya buri kanya, imaze gusenya inzu nyinshi.
Mu gihe ibyo bitarava mu nzira, Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant-Général Constant Ndima, yatangaje ko ibimenyetso abahanga barimo gukurikirana Nyiragongo babonye ari uko yaba igiye kongera kuruka.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, yavuze ko ibimenyetso birimo kugaragaza ko irindi ruka rishobora kuba, rikaba ryabera ku butaka ndetse ko hari ibyago byinshi ko rishobora no kugera no munsi y’ikiyaga cya Kivu.
Abaturage b’ibice bya Goma bishobora guhura n’ikibazo batangiye kwimuka saa saba z’ijoro nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Kubera imitingito ikomeje kuba, Guverineri Ndima yatangaje ko ubutaka bwasadutse cyane ku buryo munsi y’ubutaka bwa Goma hari igice kinini kirimo amazuku munsi y’aho abantu batuye.
Ni igice gikomeza kikagera mu Kiyaga cya Kivu, bityo ngo abaturage bagomba guhunga ako gace vuba na bwangu.
Yakomeje ati “Ntabwo umuntu yabura kuvuga ko hashobora kuba iruka ribera ku butaka cyangwa munsi y’ikiyaga.”
Ibice byahise bigirwaho ingaruka no kwimuka harimo Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Bujovu, Kahembe, Mikeno, Mapendo, Murara na Les Volcans.
Ibyo bice ngo nibyo bishobora kwibasirwa cyane n’amazuku igihe yaba atembye.