Perezida Wa Mali Na Minisitiri W’Intebe Beguye, Bararekurwa

Perezida Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane bayoboraga Mali mu nzibacyuho beguriye muri gereza, nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa Mbere, ku itegeko rya Visi Perezida Colonel Assimi Goïta.

Igisirikare kuri uyu wa Kane cyatangaje ko barekuwe mu ijoro ryakeye.

Goïta aheruka kuvuga ko yabajijije gukora impinduka muri guverinoma batamugishije inama, ibintu yafashe nk’ikimenyetso cyo gushaka guhungabanya inzibacyuho.

Mali iyoborwa mu nzibacyuho guhera mu mezi icyenda ashize, ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita. Bari bayobowe na Goïta, ubu wafashe ubutegetsi.

- Advertisement -

Umujyanama wihariye wa Goïta, Baba Cissé, kuri uyu wa Gatatu yabwiye abanyamakuru ko bariya bayobozi beguye ku myanya yabo, ndetse ko ibiganiro biganisha ku irekurwa bikomeje kimwe n’ibigamije ishyirwaho rya guverinoma nshya.

Itsinda ry’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, ryoherejwe mu buhuza muri Mali guhera kuri uyu wa Gatatu.

Bah N’Daw na Moctar Ouane bari bafungiwe mu kigo cya gisirikare cya Kati, muri kilometero 15 uvuye mu murwa mukuru Bamako. Bari bararahiriye kuyobora inzibacyuho y’amezi 18, ubundi ubutegetsi bugashyikirizwa abaturage binyuze mu itora.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version