Hashize igihe gito byanditswe henshi ko abarwanyi ba M23 bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo biri mu bice bya Pariki ya Virunga mu nkengero za Jomba hafi y’umupaka n’u Rwanda.
Abatuye muri kiriya gice bakutse umutima, bamwe bahungira muri Uganda.
Hari ibyahise bitangazwa ko bariya barwanyi [ba M23] binjiye muri kiriya gihugu baturutse mu Rwanda ndetse ngo batewe ingabo mu bitugu n’igisirikare cy’u Rwanda, RDF.
Abakoresha Twitter bahise batangira gushinja u Rwanda na Uganda ko biri kwivanga mu bibera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Hari n’abahise batangaza zimwe mu nkuru z’ibyabereye muri kiriya gihugu mu myaka myinshi ishize, bakabikora bagamije kwerekana ko ibyo bavuga by’uko u Rwanda na Uganda byivanga mubyo muri Congo- Kinshasa ari ukuri.
Hari n’abavugaga ibya kuriya kwivanga ariko ntibabitangire ibihamya.
Hano ariko hari ikintu abasomyi bagomba kuzirikana!
Mbere gato y’uko kiriya gitero kiba, Amerika yari yaburiye abaturage bayo b’i Kinshasa ko Umujyi wa Goma wari ‘bugabweho igitero mu gihe gito kiri imbere.’
Birumvikana ko wari umuburo ubabuza kizajya i Goma muri iyo minsi.
Guverinoma z’ibihugu byombi( u Rwanda na Uganda) zahakanye kugira uruhare urwo ari rwo rwose muri biriya bitero.
Ikindi ni uko abarwanyi ba M23 baje guha inzira abasirikare ba FARDC( ingabo za Congo-Kinshasa) kugira ngo zisubire mu birindiro byazo.
Hari umwe mu bayobozi ba M23 wabitangarije kuri Twitter mu minsi micye ishize.
Hari inyandiko iherutse gusohorwa n’umunyamakuru w’Umubiligi witwa Marc Hoogsteyns ivuga ko kuri Twitter havutse impaka nyuma y’ibyavugwaga bya kiriya gitero zatewe n’uko Umugaba w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasuye mugenzi we w’u Rwanda.
Marc Hoogsteyns ni umunyamakuru umaze imyaka 25 muri uwo mwuga, akaba akorera ibinyamakuru bitandukanye birimo Burundi Iwacu, Associated Press, Reuters rimwe na rimwe akoherereza inkuru Al Jazeera.
Ya nyandiko twababwiye hejuru aherutse kuyisohora mu kinyamakuru kitwa kongomani.wordpress.com .
Avuga ko mu biganiro byabaye kuri Twitter nyuma y’uruzinduko rw’Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagiriye i Kigali akabonana na mugenzi we uyobora iz’u Rwanda, hari abantu bashinje uriya mugabo w’i Kinshasa ubugambanyi.
Abandi bo bavuze ko kuba yasuye mugenzi we w’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko ingabo za buri ruhande zikorana neza.
Wa munyamakuru ukomoka mu Bubiligi twavuze mu bika bicye biri hejuru avuga ko amaze igihe akurikirana ibibera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu nyandiko ye twasomye tukayishyirira abasomyi ba Taarifa mu Kinyarwanda, Marc Hoogsteyns avuga ko niyo haba hari ibyo yibagiwe bicye mu bibera muri kariya gace, ntawe ukwiye kubimuterera ibuye kuko ari agace kanini kandi haberamo byinshi bitazwi na benshi ku isi.
Ingingo ya mbere ni M23
Ubwo M23 yirukanwaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bisa n’aho itemeye ko itsinzwe intambara kuko abarwanyi bayo bahisemo guhungira muri Uganda kandi bari bafite zimwe mu ntwaro zabo.
Bagezeyo bahashinze ibirindiro, bayoborwa na Bertrand Bisimwa, uyu akaba yaragiye kuba mu Murwa mukuru Kampala.
M23 yakubitiwe muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urugamba rwo kuyirukana rwari ruhuje ingabo za UN n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Twibukiranye ko M23 ari umutwe wa gisirikare washinzwe n’abahoze mu ngabo za Joseph Kabila bahujwe nazo nyuma y’uko umugabo witwa Laurent Nkunda wari warashinze umutwe CNDP yari amaze gutsindwa.
Abahoze ari abarwanyi ba Nkunda bamaze kugera mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo bumva ntibahisanga, batangira gushaka uko bashinga umutwe wabo.
Umwe muri bariya basirikare witwa Sultan Makenga yaje kumenya ko hari umugambi w’uko we na bagenzi be bari hafi gutabwa muri yombi, hanyuma abarya akara baracika.
Bahise batangiza umutwe w’inyeshyamba.
Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zabuze uko zibigenza, bituma bariya barwanyi babona uburyo bwo kwisuganyiriza mu bice bituriye Goma.
I Kinshasa hari ibinyamakuru byahise byihutira kwandika ko u Rwanda rugomba kuba ari rwo rufasha M23 kubera ko yari yahisemo kuza gukambika hafi yarwo!
Umuryango mpuzamahanga nawo wabibonye utyo uhita wohereza abasirakare ba UN biganjemo abo muri Afurika y’Epfo ngo baze birukana abarwanyi ba M23 bamwe bavugaga ko barimo n’ingabo z’u Rwanda zagiye kubaha umusada.’
Abakongomani benshi bitaga abarwanyi ba M23 Abanyarwanda, bigasa n’aho umuntu wese uvuga Ikinyarwanda bimugira Umunyarwanda!
Abenshi mu barwanyi ba M23 bari Abatutsi b’Abagogwe bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hamwe n’Abahutu bo muri kiriya gihugu.
Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zimaze gukubita inshuro abarwanyi ba M23 zahise zitangira kubyina intsinzi.
Umujenerali wari uziyoboye ahinduka intwari mu gihugu.
Ikibabaje ni uko uyu musirikare mukuru yaje kwicwa nyuma gato y’iriya ntsinzi.
Bamwe bemeza ko yishwe na bagenzi be bamugiriye ishyari, abantu bakabihakana.
M23 yo yahungiye muri Uganda.
Ibiganiro by’amasezerano y’amahoro byarapfubye!
Nyuma yo guhungira muri Uganda, hakurikiyeho ibiganiro hagati y’abayobozi ba M23 n’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo harebwe uko bariya barwanyi basubizwa mu gisirikare.
Nta kintu kinini ibi biganiro byagezeho!
Marc Hoogsteyns avuga ko yaganiriye kenshi n’abarwanyi ba M23 bamubwira ko batengushywe kandi baterwa ipfunwe n’uko nta kintu kinini biriya biganiro byagezeho.
Uku gutenguhwa kwatumye hari bamwe batoroka inkambi, bagana mu Rwanda abandi bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abenshi mu bari abarwanyi b’uriya mutwe bahisemo guhungira muri Pariki yitwa Virunga, bahaba badatuje mu bwigunge no gukubita agatoki ku kandi bavuga ko batengushywe n’Umuryango mpuzamahanga ufatanyije na Guverinoma ya Congo.
Aho mu birunga kandi bagabweho ibitero n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu rwego rwo kubaca intege burundu.
Bivugwa ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zabaga zahawe uburenganzira n’ubuyobozi bwa Uganda kugira ngo zikoreshe ubutaka bwayo zigaba ibitero kuri bariya barwanyi.
Birumvikana ko abarwanyi ba M23 batari bafite imbaraga nk’izo bahoranye zo kwirwanaho aho mu Birunga bya Uganda.
Hagati aho mu Gace ka Masisi hari Abatutsi b’Abagogwe bishwe, abandi barameneshwa.
Bamwe bahungiye mu Rwanda abandi baboneza iya Uganda.
Hari bamwe baje kugira amahirwe bashakirwa ubuhingiro muri Amerika no muri Australia.
Mu gutwikira no kwica Abatutsi b’Abagogwe bo muri Masisi, hari abibwiraga ko ari bwo buryo bwo gukemura ikibazo cyabo muri kariya gace ka Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Hari imibare ivuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda( yahagaritswe ihitanye abagera kuri Miliyoni) muri Kivu y’Amajyaruguru habarurwaga Abatutsi bagera ku 230,000.
Mu myaka 27 ishize hari abatarenze 15 000!
Bamwe muri aba ntibakigira ubutaka bwabo bwite, ndetse n’inka zabo zarariwe.
Iyo bahisemo guhaguruka ngo barwanire uburenganzira bwabo bwo kubaho, amahanga avuga ko ari u Rwanda rubari inyuma.
Ikindi kibazo gikomerera bariya bantu ni uko amateka yagaragaje ko bahitamo abayobozi badashoboye.
Kudashishoza kwabo kwatumye batsindwa.
Umwe muri bo ni Laurent Nkunda, utarabonye ko ibijya gucika bica amarenga ngo agire icyo akora amazi ataramurengana inkombe.
Ku rundi ruhande, Umuryango mpuzamahanga ntiwigeze ushyira igitutu ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo zemere ko bariya barwanyi bagarurwa mu gisirikare.
Ibi rero byatumye bo ubwabo[abarwanyi ba M23] bahitamo kwirwanaho, basanga nta kindi bakora uretse kurwana wenda bakagwa ku rugamba aho gupfa bangara.
Nyuma yo gukubitwa kwa M23 hagombaga gukurikiraho FDLR…
Ubwo M23 yashushubikanywaga amasasu ayiri hejuru igahungira muri Uganda, Umuryango mpuzamahanga wari wasezeranyije ko undi mutwe ugomba ‘gukubitirwa ahareba i Nzega’ ari FDLR.
Igitangaje ni uko bitegeze biba!
Hari ibitero bito byagabwe ku birindiro bya FDLR ariko mu by’ukuri byari ibyo kwerekana ko hari igikorwa kandi ntacyo.
Ni ibitero wakwita ko byari ibyo ‘gutanga abagabo.’
Abantu ntibatinze muri rusange kubona ko ingabo za FARDC zitari ziteguye kurasana n’abarwanyi bagize umutwe wakoranye nazo igihe kirekire kandi basangiye byinshi birimo n’amabuye y’agaciro kiriya gihugu gikizeho.
Byaje kugera n’aho ingabo za FDLR zihawe rugari zikajya zitera inkunga undi mutwe w’abarwanyi biganjemo Abahutu bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Nyatura.
Ni ngombwa kwibuka ko 70% by’abatuye Kivu y’Amajyaruguru ari Abahutu bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ni ibyemezwa na Hoogsteyns.
Bagiye yo mu mwaka ya za 1920 boherejwe yo n’Abakoloni b’Ababiligi kugira ngo bahinge kuko bari bafite imbaraga kurusha abandi bari batuye yo muri kiriya gihe.
Ibibazo bya DRC cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru ntibyigeze bicyemuka mu buryo burambye kandi iki kibazo cyatangiye guhera mu mwaka wa 1996 kugeza n’ubu.
N’ubwo Perezida Felix Tshisekedi yakoze uko ashoboye ngo agire ibyo ashyira ku murongo, ku rundi ruhande hari ibigikeneye kunoga.
Nta gihe kinini gishize ashyizeho abayobozi ba gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, akabikora mu rwego rwo guhangana n’abarwanyi baciye ibintu muri kiriya gice.
Hari bamwe batishimiye kiriya cyemezo batangira kwisuganya ngo badurumbanye umutekano Tshesekedi ashaka kwimika muri kariya gace.
Abahutu bo muri Kivu barisuganyije…
Marc Hoogsteyns avuga ko hashize ukwezi yakira amakuru ahabwa n’imboni ze z’i Masisi amubwira ko ishyamba atari ryeru!
Messages za mbere yazibonye ubwo yari ari muri Cabo Delgado akurikirana ibikorwa byo kwirukana abarwanyi bahazengereje guhera mu mwaka wa 2017.
Kubera ko amakuru atanzwe kuri WhatsApp gusa ashobora kugira ibyuho, uyu munyamakuru yahisemo kugaruka muri aka karere, ajya i Goma n’i Rubavu kugira ngo abone uko aganira n’imboni ze.
Bamuhaye amakuru yamukuye umutima!
Hari mbere gato y’uko igitero giherutse kugabwa kikitirirwa M23 kiba
Amakuru yahawe yavugaga ko hari Abahutu bari kwisuganyiriza i Masisi.
Yabwiwe ko hari imyiteguro ikomeye iri gukorwa n’abarwanyi ba FDLR na Nyatura ikaba iri kubera muri Pariki ya Rwindi, aka kakaba ari agace kari hagati ya Goma na Ishasha.
Abantu bo ku ruhande rw’umugabo wigeze kuyobora Kivu y’Amajyaruguru witwa Eugène Serufuli nibo bavugwaho guhuza ibikorwa by’abo ‘Bahutu’ bashaka kubura imirwano.
Bivugwa ko bariya barwanyi bashyigikiwe na Bwana Philemon Mateke, uyu akaba ari muri Guverinoma ya Uganda ndetse na Perezida wa Uganda Museveni ubwe.
Umujinya wa bariya baturage bivugwa ko wazamutse cyane nyuma y’uko Perezida Tshisekedi ategetse ko Goma n’ahandi muri kariya gace hategekwa n’abasirikare, abasivili bakavaho.
Bariya barwanyi ba Nyatura n’abandi babashyigikiye babibonye mo uburyo bwo kubambura burundu agace kabo ‘kandi ari bo nyamwinshi.’
Muri iki gihe ubufatanye buri hagati ya FDLR na Nyatura burakomeye kurusha uko byahoze mbere.
Amafaranga n’ibindi bikoresho bakenera bituruka muri Uganda, bikiyongeraho ubukangurambaga buri gukorerwa muri Rutshuru na Masisi hagamijwe gushaka abarwanyi n’abacengezamatwara yo kumvikanisha ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana biri kubera yo.
Nk’aho ibibera muri Masisi na Rutshuru bidahagije, mu Majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru mu gace kitwa Grand Nord n’aho ibintu biri gucika hagati y’abarwanyi ba ADF-Nalu n’abarwanyi ba FDLR.
Abenshi mu barwanyi bari guhanganira na FDLR muri Grand Nord ni abo mu bwoko bw’aba Nande.
Amakuru adasanzwe kandi agomba gukurikiranirwa hafi avuga ko hari itsinda ry’abayita Abahutu baba mu Burayi riri gutunganya uburyo bwo guhuza ibikorwa by’Abahutu bose bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ‘bagahagurukira abanzi babo.’
Marc Hoogsteyns avuga ko umwanzi wabo wa mbere bavuga ko ari u RWANDA.
Muri iki gihe uyu munyamakuru yemeza ko muri Masisi imbwirwaruhame zose zitangwa mu rurimi bitwa Kihutu.
Misa zisomwa muri ryo, abanyeshuri bigishwa muri rwo n’ibindi bivugirwa mu ruhame.
Imbaraga nke za Politiki z’i Kinshasa zituma ubutegetsi bw’iki gihugu budakumira imvugo z’urwango ziri kubibwa muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imvugo ziri kubibwa mu rwego rwo kwenyegeza urwango ku bwoko bw’aba Hunde, aba Tutsi n’aba Nyanga.
Hari na bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC bavugwaho gukorana n’abarwanyi ba Nyatura na FDLR kugira ngo ibice byombi bibonere inyungu mu musaruro w’amabuye y’agaciro ari muri kiriya gice.
U Rwanda na Uganda:
Iyo u Rwanda ruvuga ko Uganda itoza cyangwa igacumbikira abashaka kuruhungabanya ntabwo ruba rubeshya.
Abenshi mu bafashwe bakurikiranyweho guhungabanya umutekano warwo bemereye imbere y’inkiko za gisirikare n’iza gisivili ko bamwe mu babahaga ibikoresho n’amafaranga babyoherezaga biturutse muri Uganda.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR babaga bakomoka muri Rutshuru, bakajya gutorezwa muri Uganda nyuma bakazoherezwa mu Burundi.
Kimwe mu bibyemeza ni uko Paul Rusesabagina wari umuyobozi wa MRCD-FLN yayobeye mu Rwanda kandi yari afite umugambi wo kujya i Burundi kuganira n’abantu be.
N’ubwo aherutse gufatwa akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25, abashinzwe ubukangurambaga bwa Rusesabagina bo baracyafite agatege.
Uganda Yashinze Komite Yo Kubangamira ubucuruzi n’u Rwanda…
Umunyamakuru Hoogsteyns avuga ko imboni ze i Goma zamubwiye ko ubutegetsi bw’i Kampala bwohereje intumwa i Goma igamije gushyiraho Komite yo gutsura ubucuruzi na Kampala, Kigali igashyirwa ku ruhande.
Mu myaka myinshi yashize, ibicuruzwa byavaga i Mombasa byageraga i Goma byinjiriye Uganda bigaca mu Rwanda.
Nyuma ariko umutekano mucye muri kariya gace watumye gukoresha umupaka wa Bunagana n’undi mupaka uca Ishasha watumye ingendo muri kariya gace zigenza macye kubera ibikorwa bya Nyatura na FDLR.
U Rwanda rwahise ruca umuvuno wo gukura ibicuruzwa byarwo i Dar es Salaam rukabigeza ku baturanyi b’i Goma.
Ni umuvuno washenguye ubutegetsi bw’i Kampala.
Akazi k’intumwa y’i Kampala kerekeranye no gushishikariza abacuruzi b’i Goma gukorana ubucuruzi na Kampala kandi ngo nta mpungenge bagombye kugira kuko barindiwe umutekano.
Iri ni ihurizo ku bacuruzi b’Abanyarwanda kuko bizagora ko bagenzi babo bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo baza gucuruzanya nabo birengagije ab’i Kampala.
Uko bimeze kose, u Rwanda rutegereje kureba uko uyu mukino hagati ya Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo uzakomeza gukinwa kandi uko bigaragara rwiteguye ko nihagira igitero cya FDLR cyangwa Nyatura kirugabwaho, ruzagisubizanya uburakari bwinshi!
Urwego rw’u Rwanda ruhinzwe umutekano n’iperereza, NISS, ruzi neza uko amapiyo ari gukinirwa muri Kivu y’Amajyaruguru ateye.
Ubutegetsi bw’i Kigali buri gukora uko bushoboye ngo ubw’i Kinshasa n’i Gitega bwumve neza ko nta nyungu buzagira mu guhungabanya u Rwanda.
Ni ibiganiro bimaze igihe ndetse n’ikimenyimenyi ku byerekeye u Burundi, abayobozi mu nzego z’umutekano na Politiki baherutse guhura bagira ibyo bemeranyaho.
Kuganira n’ubutegetsi bwa biriya bihugu ntibivuze ko u Rwanda rwatereye iyo, ruhitamo kwizera ibigaragarira amaso n’ibyo amatwi ashobora kumva.
Kubera ko ruzi neza ko muri uyu mukino harimo n’akaboko k’i Kampala, u Rwanda rubigendamo gahoro gahoro.
Hejuru y’ibi hiyongeraho ko Uganda itazigera na rimwe yibagirwa isomo yahawe n’u Rwanda ubwo ingabo z’ibihugu byombi zarasaniraga i Kisangani.
U Rwanda rwo ruri kwiyubaka kandi ntirwifuza ko hari uwagira itafari na rimwe ahirika muyo rwamaze kugereka ku yandi.
Kugira ngo rukomeze muri iyi nzira, rwifuza ko Kivu y’Amajyaruguru itekana, bityo narwo rugatekana.
Asoza inyandiko ye, Marc Hoogsteyns avuga ko bamwe mu barwanyi ba M23 baherutse kumuha amakuru avuga ko batateye Repubulika ya Demukarasi ya Congo baturutse mu Rwanda ahubwo ko babikoze mu rwego rwo gukangura amahanga ngo yibuke ko batereranywe.
Ikindi ngo ni uko nyuma yo gutera Congo bahise bisubirira mu ishyamba rya Virunga muri Uganda .
Avuga ko ibyo yanditse ari ibintu afitiye gihamya ariko ko haramutse hari undi wumva yamunyomoza nawe yabikora.