Ibisasu Bibiri Byaturikiye i Kampala Bikomeretsa Benshi

Ibisasu bibiri byaturikiye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, abantu benshi barakomereka ku buryo hari ubwoba ko n’abapfa bashobora kuza kuba benshi.

Igisasu kimwe cyaturikiye hafi y’irembo ryinjira mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ya Uganda, ikindi giturikira hafi ya sitasiyo ya Polisi yo mu mujyi wa Kampala.

Ni iturika ryabereye hafi y’inyubako zikoreramo ibiro by’inzego za leta cyangwa ibigo bikomeye nk’amabanki.

Amakuru yemeza ko hari abaguye muri ibyo bitero abandi benshi bagakomereka, nubwo nta mibare iratangazwa n’inzego zibishinzwe.

- Advertisement -

Polisi hamwe n’abatabazi ba Croix Rouge bahise batabara, amafoto aberekana barimo kwita ku nkomere nyinshi n’abantu bigaragara ko bashizemo umwuka.

Umuyobozi wungirije w’Ibitaro bya Mulago Dr Rosemary Byanyima, yabwiye abanyamakuru ko benshi mu bakomeretse ari abapolisi.

Ati “Kugeza ubu tumaze kwakira abantu 27 bakomerekejwe n’igisasu cyaturitse muri iki gitondo. Barindwi muri bo bararembye mu gihe abandi 20 bidakomeye. Barindwi muri bo ni abagore abandi basigaye ni abagabo kandi benshi muri bo ni abapolisi. Nta n’umwe mu barwayi twakiriye wari witaba Imana.”

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yahise ihagarika ibikorwa byose uyu munsi mu gihe hagitangwa ubutabazi, ari nako hakorwa iperereza ku byabaye.

Mu cyumweru gishize umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga yatangake ko baryamiye amajanja ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bavugaga ko birimo gutegurwa n’ishyaka NUP ariko riza kubyamagana.

Uganda imaze igihe igabwaho ibisasu byagiye bihitana abantu batandukanye, bigakekwa ko bifitanye isano n’umutwe wa ADF.

Mu kwezi gushize igisasu cyatezwe mu kabari cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa abandi batatu, nyuma ikindi kiza gutegwa mu modoka itwara abagenzi, gihitana umuntu wari ugifite. Ni ibikorwa byiswe iby’iterabwoba.

Igitero gikomeye giheruka mu 2010 ubwo abantu 74 bicwaga n’umutwe wa Al-Shabaab, ubwo barebaga igikombe cy’isi.

Ibi bisasu byaturikiye ahahurira abantu benshi
Bamwe mu bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Mulago
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version