Mango Telecom Irashinjwa Kwirukana Umukozi Azira Ko ‘Atwite’

Mango Telecom Ltd icuruza internet mu Rwanda ikomeje kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, ishinjwa ko yasezereye umukozi imuziza ko atwite, ko akazi yagombaga gukora katajyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze.

Kuri uyu wa Kabiri Isimbi Jael yashyize kuri Twitter ibaruwa imwirukana, avuga ko yayandikiwe n’umukoresha we Mango Telecom Ltd. Avuga ko yakoraga mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa, ariko yari akiri mu mezi atatu y’igerageza ryagombaga kurangira ku wa 10 Ukuboza.

Iyo baruwa iba imumenyesha ko amasezerano ye azahagarikwa ku wa 15 Ugushyingo 2021.

Ikomeza iti “Imiterere y’imirimo ikigo cyateganyaga kuguhamo akazi ntabwo ihura n’uko ubuzima bwawe bumeze muri iki gihe, ndetse ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa muri iki gihe ntabwo rifite imirimo myinshi ngo ube wahindurirwa inshingano.”

- Advertisement -

Yahise asabwa gutanga ibikoresho byose by’akazi yari afite akimara kwakira iyo baruwa.

Isimbi yanditse ko “Ejo Mango 4G yafashe icyemezo cyo kunyirukana kubera ko ndi umugore utwite.”

Yavuze ko arambiwe kuba abagore batabasha kwivugira, ko bidakwiye ko amasezerano ahagarikwa atanahawe n’integuza.

Ntabwo ubuyobozi bwa Mango Telecom Ltd burasubiza ubusabe bwa Taarifa ku cyo buvuga kuri iki kibazo.

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo imaze kubona ubutumwa bwe, yamugiriye inama yo kwegera umugenzuzi w’umurimo mu Karere kiriya kigo gikoreramo.

Gusa uwitwa Moses Kanamugire yavuze ko adatekereza ko hari icyo umugenzuzi w’umurimo azamumarira, kubera ko itegeko ry’umurimo “ntagaciro namba riha umukozi.”

Hari undi watanze igitekerezo ko byaba ari ihohoterwa, kuko aho kubwirwa kuriya byari kuruta iyo bagaragaza ko umwanya we wavuyeho cyangwa se ko yatsinzwe igerageza.

Ingingo ya 13 y’Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda iteganya ko igihe cy’igeragezwa ku murimo kidashobora kurenga amezi atatu.

Icyakora, nyuma y’isuzuma ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu bitewe n’impamvu zumvikana, zishingiye ku miterere y’akazi, imikorere n’imyitwarire by’umukozi.

Itegeko rikomeza riti “Iyo igeragezwa rirangiye rikagaragaza ko umukozi ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n’umukoresha. Iyo igeragezwa rigaragaje ko umukozi adashoboye akazi, hashingiwe ku isuzumabushobozi ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha asesa amasezerano y’umurimo nta nteguza.”

“Iseswa ryayo ntirituma hatangwa imperekeza usibye gusa umushahara umukozi yakoreye.”

Umunyamategeko Bernard Nsanzimana yatanze igitekerezo ko nubwo mu igerageza buri ruhande ruba rufite uburenganzira bwo gusesa amasezerano nta nteguza, hari ibyirengagijwe.

Ati “Nanone, birabujijwe kwirukana umugore kubera gusa ko atwite.”

Ingingo ya 9 y’Itegeko n°59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, ivuga ku burenganzira bw’umugore utwite cyangwa wabyaye.

Iti “Birabujijwe kwirukana ku kazi umugore kubera ko atwite cyangwa ari mu kiruhuko cy’ububyeyi.”

Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda Nsanga Sylvie, yavuze ko biriya bidakwiye kuba byabereye mu Rwanda.

Yasabye inzego za RIB na Polisi kubikurikirana.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version