Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibishorobwa Byagaragaye Mu Mirima Y’Icyayi Cya Kitabi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ibishorobwa Byagaragaye Mu Mirima Y’Icyayi Cya Kitabi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2024 3:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Icyayi cya Kitabi.( Ifoto@IGIHE)
SHARE

Mu Karere ka Nyamagabe ahateye icyayi cya Kitabi hagaragaye ibikoko byibasira icyayi bita ‘ibishorobwa’. Umwe muri ba Agronomes b’uru ruganda witwa Gérard Rugira avuga ko basuzumye basanga biriya bishorobwa biterwa ahanini n’ubusharire burenze ubukenewe mu murima.

Yabwiye Kigali Today ko icyayi kimera kandi kikamererwa neza iyo gitewe ahantu hari ubusharire buri hagati ya kane na gatanu.

Avuga ko biriya bishorobwa byagaragaye mu gice gifite ubusharire bwa gatanu kumanura.

Ati: “Ubusanzwe icyayi kimererwa neza mu butaka bufite ubusharire buri hagati ya kane na gatanu. Aho twasanze ibishorobwa ni mu butaka bufite ubusharire bwa gatatu kumanura”.

Mu kubisobanura, avuga ko ahantu hari ubusharire buri ku gipimo cya rimwe haba hasharira kurusha ahari ubwa gatanu.

Avuga ko ibishorobwa biboneka no mu yindi mirima yo muri biriya bice ihingwamo ibirayi ariko ko bitahateza ibibazo bikomeye kuko ababihinga bifashisha ishwagara.

Ishwagara niyo yifashishwa mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka.

Rugira ati: “ Niyo bari guhinga ibibonetse babikuramo bakabyica. Mu cyayi ho ntihahingwa ngo umuntu abe yabitoragura kandi ntitwari dusanzwe tuhatera ishwagara”.

Abahinzi bahuye n’iki kibazo cy’icyayi cyabo biturutse ku bishorobwa bavuga ko batangiye kubona iki kibazo kuva mu myaka ibiri ishize.

Ngo babonaga icyayi kiraba hanyuma kikuma, babanza kubirandura ngo barebe impamvu yabyo basanga ibishorobwa byinshi mu butaka byagiye bishishura imizi bikarya udushishwa.

Icyo gihe batoye ibishorobwa bakabyica, bibwira ko ikibazo bagikemuye ariko hashize iminsi ibindi byayi bitangira kuma kubera kuribwa n’ibishorobwa byaturutse ku magi yasigaye mu butaka.

Ku ikubitiro bibwiraga ko ari ibintu byoroshye, gusa ntibatinze kubona ko bibeshyaga kuko ikibazo cyakomeje gukomera.

Jean Claude Nyabyenda utuye mu Kagari ka Mukungu mu Murenge wa Kitabi avuga ko uko iminsi yahitaga ari ko yabonagaga ko ari gusarurira mu gipfunsi.

Mu gihe yasaruraga ibilo 800 ku kwezi, ibishorobwa byatumye hagabanukaho ibilo 300 atangira gusarura ibilo 500.

Ni igihombo kingana Frw 150,000 buri kwezi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Thaddée Habimana yabwiye bagenzi bacu ko aho bamenyeye iki kibazo bashatse ishwagara yo gutera mu byayi, kandi bizeye ko izabikemura.

Ibishorobwa byigeze no kwibasira imirima y’abahinzi bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, icyo gihe bikaba byaribasiye soya, ibigori n’indi myaka ikunze kugira amazi mu byo.

Ibi bikoko byaherukaga muri aka gace mu mwaka wa 2013 nk’uko uwari Umuyobozi muri RAB uyobora Ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa, Izamuhaye Jean Claude icyo gihe yabibwiye bagenzi bacu ba  IGIHE.

Kugira ngo ibyo bikoko bicike byasabye ko RAB yongera ubujyanama bugenewe abahinzi no kubaha ishwagara n’imiti yabugenewe.

TAGGED:IbishorobwaIcyayiImirimaNyamagabe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Uganda Zarasanye N’Iza DRC
Next Article Mozambique: Abadashyigikiye Ibyavuye Mu Matora Basubiye Mu Mihanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?