Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibishorobwa Byagaragaye Mu Mirima Y’Icyayi Cya Kitabi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ibishorobwa Byagaragaye Mu Mirima Y’Icyayi Cya Kitabi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2024 3:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Icyayi cya Kitabi.( Ifoto@IGIHE)
SHARE

Mu Karere ka Nyamagabe ahateye icyayi cya Kitabi hagaragaye ibikoko byibasira icyayi bita ‘ibishorobwa’. Umwe muri ba Agronomes b’uru ruganda witwa Gérard Rugira avuga ko basuzumye basanga biriya bishorobwa biterwa ahanini n’ubusharire burenze ubukenewe mu murima.

Yabwiye Kigali Today ko icyayi kimera kandi kikamererwa neza iyo gitewe ahantu hari ubusharire buri hagati ya kane na gatanu.

Avuga ko biriya bishorobwa byagaragaye mu gice gifite ubusharire bwa gatanu kumanura.

Ati: “Ubusanzwe icyayi kimererwa neza mu butaka bufite ubusharire buri hagati ya kane na gatanu. Aho twasanze ibishorobwa ni mu butaka bufite ubusharire bwa gatatu kumanura”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu kubisobanura, avuga ko ahantu hari ubusharire buri ku gipimo cya rimwe haba hasharira kurusha ahari ubwa gatanu.

Avuga ko ibishorobwa biboneka no mu yindi mirima yo muri biriya bice ihingwamo ibirayi ariko ko bitahateza ibibazo bikomeye kuko ababihinga bifashisha ishwagara.

Ishwagara niyo yifashishwa mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka.

Rugira ati: “ Niyo bari guhinga ibibonetse babikuramo bakabyica. Mu cyayi ho ntihahingwa ngo umuntu abe yabitoragura kandi ntitwari dusanzwe tuhatera ishwagara”.

Abahinzi bahuye n’iki kibazo cy’icyayi cyabo biturutse ku bishorobwa bavuga ko batangiye kubona iki kibazo kuva mu myaka ibiri ishize.

- Advertisement -

Ngo babonaga icyayi kiraba hanyuma kikuma, babanza kubirandura ngo barebe impamvu yabyo basanga ibishorobwa byinshi mu butaka byagiye bishishura imizi bikarya udushishwa.

Icyo gihe batoye ibishorobwa bakabyica, bibwira ko ikibazo bagikemuye ariko hashize iminsi ibindi byayi bitangira kuma kubera kuribwa n’ibishorobwa byaturutse ku magi yasigaye mu butaka.

Ku ikubitiro bibwiraga ko ari ibintu byoroshye, gusa ntibatinze kubona ko bibeshyaga kuko ikibazo cyakomeje gukomera.

Jean Claude Nyabyenda utuye mu Kagari ka Mukungu mu Murenge wa Kitabi avuga ko uko iminsi yahitaga ari ko yabonagaga ko ari gusarurira mu gipfunsi.

Mu gihe yasaruraga ibilo 800 ku kwezi, ibishorobwa byatumye hagabanukaho ibilo 300 atangira gusarura ibilo 500.

Ni igihombo kingana Frw 150,000 buri kwezi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Thaddée Habimana yabwiye bagenzi bacu ko aho bamenyeye iki kibazo bashatse ishwagara yo gutera mu byayi, kandi bizeye ko izabikemura.

Ibishorobwa byigeze no kwibasira imirima y’abahinzi bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, icyo gihe bikaba byaribasiye soya, ibigori n’indi myaka ikunze kugira amazi mu byo.

Ibi bikoko byaherukaga muri aka gace mu mwaka wa 2013 nk’uko uwari Umuyobozi muri RAB uyobora Ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa, Izamuhaye Jean Claude icyo gihe yabibwiye bagenzi bacu ba  IGIHE.

Kugira ngo ibyo bikoko bicike byasabye ko RAB yongera ubujyanama bugenewe abahinzi no kubaha ishwagara n’imiti yabugenewe.

TAGGED:IbishorobwaIcyayiImirimaNyamagabe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Uganda Zarasanye N’Iza DRC
Next Article Mozambique: Abadashyigikiye Ibyavuye Mu Matora Basubiye Mu Mihanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?