Mu Karere ka Nyamagabe ahateye icyayi cya Kitabi hagaragaye ibikoko byibasira icyayi bita ‘ibishorobwa’. Umwe muri ba Agronomes b’uru ruganda witwa Gérard Rugira avuga ko basuzumye basanga biriya bishorobwa biterwa ahanini n’ubusharire burenze ubukenewe mu murima.
Yabwiye Kigali Today ko icyayi kimera kandi kikamererwa neza iyo gitewe ahantu hari ubusharire buri hagati ya kane na gatanu.
Avuga ko biriya bishorobwa byagaragaye mu gice gifite ubusharire bwa gatanu kumanura.
Ati: “Ubusanzwe icyayi kimererwa neza mu butaka bufite ubusharire buri hagati ya kane na gatanu. Aho twasanze ibishorobwa ni mu butaka bufite ubusharire bwa gatatu kumanura”.
Mu kubisobanura, avuga ko ahantu hari ubusharire buri ku gipimo cya rimwe haba hasharira kurusha ahari ubwa gatanu.
Avuga ko ibishorobwa biboneka no mu yindi mirima yo muri biriya bice ihingwamo ibirayi ariko ko bitahateza ibibazo bikomeye kuko ababihinga bifashisha ishwagara.
Ishwagara niyo yifashishwa mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka.
Rugira ati: “ Niyo bari guhinga ibibonetse babikuramo bakabyica. Mu cyayi ho ntihahingwa ngo umuntu abe yabitoragura kandi ntitwari dusanzwe tuhatera ishwagara”.
Abahinzi bahuye n’iki kibazo cy’icyayi cyabo biturutse ku bishorobwa bavuga ko batangiye kubona iki kibazo kuva mu myaka ibiri ishize.
Ngo babonaga icyayi kiraba hanyuma kikuma, babanza kubirandura ngo barebe impamvu yabyo basanga ibishorobwa byinshi mu butaka byagiye bishishura imizi bikarya udushishwa.
Icyo gihe batoye ibishorobwa bakabyica, bibwira ko ikibazo bagikemuye ariko hashize iminsi ibindi byayi bitangira kuma kubera kuribwa n’ibishorobwa byaturutse ku magi yasigaye mu butaka.
Ku ikubitiro bibwiraga ko ari ibintu byoroshye, gusa ntibatinze kubona ko bibeshyaga kuko ikibazo cyakomeje gukomera.
Jean Claude Nyabyenda utuye mu Kagari ka Mukungu mu Murenge wa Kitabi avuga ko uko iminsi yahitaga ari ko yabonagaga ko ari gusarurira mu gipfunsi.
Mu gihe yasaruraga ibilo 800 ku kwezi, ibishorobwa byatumye hagabanukaho ibilo 300 atangira gusarura ibilo 500.
Ni igihombo kingana Frw 150,000 buri kwezi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Thaddée Habimana yabwiye bagenzi bacu ko aho bamenyeye iki kibazo bashatse ishwagara yo gutera mu byayi, kandi bizeye ko izabikemura.
Ibishorobwa byigeze no kwibasira imirima y’abahinzi bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, icyo gihe bikaba byaribasiye soya, ibigori n’indi myaka ikunze kugira amazi mu byo.
Ibi bikoko byaherukaga muri aka gace mu mwaka wa 2013 nk’uko uwari Umuyobozi muri RAB uyobora Ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa, Izamuhaye Jean Claude icyo gihe yabibwiye bagenzi bacu ba IGIHE.
Kugira ngo ibyo bikoko bicike byasabye ko RAB yongera ubujyanama bugenewe abahinzi no kubaha ishwagara n’imiti yabugenewe.