Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibitaramo Byakomorewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Ibitaramo Byakomorewe

admin
Last updated: 12 January 2022 4:06 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ibitaramo byateguwe bizasubukurwa mu byiciro, buri gitaramo kikazajya kibanza guhabwa uruhushya n’Ikigo gishinzwe gutegura inama n’amakoraniro, Rwanda Convention Bureau.

Mu gihe ubwo burenganzira butanzwe, igitaramo kibera mu nzu ntikigomba kurenza abantu 50% na 75% igihe kibera hanze, ugereranyije n’ubushobozi bwo kwakira ahantu bw’aho kizabera.

Amabwiriza ya Guverinoma ajyanye no kurwanya icyorezo cya Covid-19 yo ku wa 07 Mutarama 2022 yavugaga ko ibitaramo by’umuziki, konseri kubyina haba mu tubyiniro, umuziki ucurangwa imbonankubone, karaoke n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose bibaye bihagaritswe.

Gusa harimo ingingo igira iti “Konseri zateguwe zizajya zihabwa uburenganzira na RDB.”

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2022 nibwo RDB yasohoye amabwiriza agomba kubahirizwa kuri ibyo bitaramo byateguwe, uvanyemo utubyiniro na za ‘Silent Disco’, imiziki icurangwa imbonankubone “muri za hoteli na resitora cyangwa ahandi”, kuko byo “bibaye bihagaritswe”nk’uko amabwiriza abigaragaza.

Yakomeje iti “Ibitaramo byateguwe bizafungurwa mu byiciro. Ababitegura bagomba kubisabira uruhushya mu Kigo gishinzwe gutunganya inama n’amakoraniro (RCB) bifashishije email kuri info@rcb.rw hasigaye nibura iminsi 10 ngo bibe.”

Hanatangajwe ibintu bitatu by’ingenzi bishobora gutuma umuntu yemererwa gutegura igitaramo muri ibi bihe.

Icya mbere ni uko kugurisha amatike y’abitabira igitaramo bigomba gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icya kabiri ni uko abitabira igitaramo harimo n’abagiteguye n’abatangamo serivise, bagomba kuba barahawe inkingo zose za COVID-19 kandi barayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye;

Ingingo ya gatatu igira iti “Ibitaramo bigomba kwitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho bibera bwo kwakira abantu mu nzu cyangwa 75% by’ubushobozi bwo kubakira hanze.”

Inzu zerekanirwamo sinema zo zemerewe kwakira abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Aho ubushobozi bwazo burenze abantu 150, inzu zerekanirwamo sinema ntizemerewe kurenza abakiliya 75.

Abakiliya bagomba kuba barahawe inkingo zose za COVID-19 kandi barayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.

Inama ziba imbonankubone zo zitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho zibera bwo kwakira abantu.

Abitabira inama bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bahawe inkingo zose za COVID-19 kandi bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse kandi bagasanga batayirwaye.

Biteganywa ko hoteli, resitora, cafés n’ahagenewe imyidagaduro bashobora guha service abakiriya batarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu mu nzu cyangwa 75% by’ubushobozi bwo kubakira hanze.

Abakiriya bagomba kuba barahawe inkingo zose za COVID-19. Banashishikarizwa kwipimisha kenshi COVI D-19 nubwo ho bititwa ihame.

Utubari two tugomba gufunga bitarenze saa mbiri z’umugoroba (20:00). Abakiriya bagomba kuba barahawe inkingo zose za COVID-19;

RDB yakomeje iti “Hoteli, resitora, cafés, utubari n’ahandi hagenewe kwakira abantu cyangwa kubera ibitaramo barasabwa kwitwararika gukoresha abakozi bahawe inkingo zose za COVID-19 no kuylbapimisha buri minsi 7. Hoteli ziri mu nkengero za Pariki z’Igihugu zirasabwa gupimisha abakozi kenshi kurushaho.”

Abakiliya bateganya gucumbika muri hoteli cyangwa ahandi habugenewe bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bipimishike Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 24, hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse, bagasanga batayirwaye.

RDB yakomeje iti “Ibitaramo byose bibera mu nzu bigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’ahabera igitaramo na 75% ku bitaramo bibera hanze.”

Biteganywa ko ba mukerarugendo barimo n’abana bafite guhera ku myaka itanu kuzamura, bazajya babanza kwerekana ko bipimishije covid-19 igihe bagiye gusura pariki zirimo ibisamuntu (primates) nka Pariki y’igihugu ya Nyungwe, iy’Ibirunga na Gishwati-Mukura.

Muri ayo mabwiriza kandi harimo ko no gukoresha sauna, massage, pisine n’aho kwidagadurira ku musenyi hacunzwe n’abantu ku giti cyabo “biremewe ku bakiliya bipimishije covid-19 bgasanga batayirwaye.”

Abakiliya bose kandi uretse abatagejeje ku myaka 12 bagomba kuba barahawe inkingo zose za COVID-19.

Abakora muri izo serivisi bo bagomba kuba barahawe inkingo zose kandi bakipimisha buri minsi irindwi.

TAGGED:COVID-19featuredIbitaramoRDB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Burkina Faso Haburijwemo Coup d’Etat
Next Article Museveni Yoherereje Ubutumwa Perezida W’u Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?