Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibitaro Bya Kibagabaga Bigiye Kuvugururwa Bicungwe N’Abadivantisiti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibitaro Bya Kibagabaga Bigiye Kuvugururwa Bicungwe N’Abadivantisiti

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2023 7:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubuzima yaraye ihagarariye igikorwa  cyo kwegurura Ibitaro bya Kibagabaga ikigo gishamikiye ku idini ry’Abadivantisiti kitwa Integrative Healthcare Rwanda (IHCR) kugira ngo kicyagure kandi kigicunge.

Intego ni ukugiha ubushobozi butuma kiva ku rwego rw’ibitaro by’Akarere kikaba ibitaro byo ku rwego rwa Kaminuza.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana niwe wari uhagarariye Guverinoma muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 15, Ukuboza, 2023.

Ibitaro bya Kibagabaga bizashyirwamo ishuri ry’ubuvuzi ry’’Abadiventisiti rizafasha abaganga kugira ubumenyi buhambaye mu kuvura indwara zitandukanye.

Iryo shuri rigezweho ryitwa The Adventist School of Medicine (ASOME), rikaba i Masor mu Karere ka Gasabo.

Ryigisha ubuvuzi busanzwe, urangije amasomo agahabwa impamyabumenyi ihanitse  mu buvuzi ya Medical Doctor( MD).

Abandi bize muri iri shuri bahabwa impamyabumenyi mu by’ubuzima rusange, abandi bakazihabwa mu by’ubuforomo n’ububyaza.

Iyi Kaminuza ifite ahantu hatatu ikorera ari ho i Masoro, Gishushu n’i Karongi mu Burengerazuba.

Ibitaro bya Kibagabaga biri mu bitaro binini mu  Mujyi wa Kigali ariko bikagira ikibazo cy’uko bidaha serivisi zihagije ababigana bose.

Nibyo bitaro byakira abarwayi benshi kubera ko uretse abatuye Akarere ka Gasabo bigomba kuvura byanze bikunze, hiyongeraho n’abaturuka mu tundi turere.

Akarere ka Gasabo gatuwe n’abaturage 879,504.

Ibitaro bya Kibagabaga bifite abakozi bake kubera ko bose hamwe bagera kuri 271, kandi bikaba bigomba gukurikirana imikorere y’ibigo nderabuzima 17 na postes de santés 43.

Ibi bitaro bifite imbangukiragutabara eshanu.

Intego ni uko bizagurwa bikongererwa ubushobozi haba mu baganga no mu bikoresho bityo bigahinduka ibitaro by’ikitegererezo haba mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Ifoto@The New Times

TAGGED:AbakoziAbaturageGasaboIbitaroKibagabagaKwaguraNsanzimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yeruye Ko Azatera u Rwanda
Next Article Sosthène Munyemana Ukekwaho Jenoside Yasabiwe Gufungwa Imyaka 30
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?