Uburwayi mu bakinnyi batanu ba AS Kigali bwabaye mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo bari bagiye gukina na Sunrise FC umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona.
Amakuru yemeza ko abo bakinnyi bajya gukina bari bameze neza ariko baza gutungurwa n’uburwayi.
Ku Cyumweru taliki 31, Werurwe, 2024 nibwo Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Gologota hagombaga kubera uwo mukino.
AS Kigali ubwo yageraga i Nyagatare, abakinnyi babiri bahise barware, abo bakaba ari umunyezamu, Cyuzuzo Gaël, Kayiranga Léon na Hakizimana Abdulkarim, aba babiri bakaba bakina bugarira.
N’ubwo harwaye batanu, mbere hari havuzwe bane barimo Erisa Ssekisambu na Nyarugabo Moïse bombi bakina basatira.
Ubwo ikipe yari igeze i Nyagatare, abaganga bayo bahise bajyana Léon kumufatira ibizami, basanga yanduye Malaria ahita akurwa mu bakinnyi bagombaga gukoreshwa kuri uriya mukino.
Kuri Abdulkarim we bamujyanye ababara mu nda cyane, ibizami bikagaragaza ko afite ikibazo mu nda gishobora kuzatuma biba ngombwa ko abagwa.
Bivugwa ko mu gasabo k’indurwe ke harimo utubuye dutuma mu nda hamurya cyane bityo ngo azabagwa kugira ngo utwo tubuye dukurwemo.
UMUSEKE wanditse ko umukinnyi Cuzuzo Gaël nawe yahagurutse i Kigali atameze neza mu buryo bwuzuye, bagera i Nyagatare ababara mu nda, bamujyana kwa muganga ngo afatirwe ibizami, ahabwa imiti imworohereza agaruka mu bandi.
Nyarugabo na Ssekisambu nta kibazo bigeze bagira, cyane ko aba bombi banakinnye umukino ikipe ya bo yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-0.
Ifoto@UMUSEKE.RW