Rinda Umwana Kugwingira Kuko Iyo Bibaye Bidakira

Imvugo y’uko umwana ari nk’igiti kigororwa kikiri gito ifite uburemere haba mu kumutoza imico myiza haba no mu kumurinda indyo mbi imugwingiza kuko iyo agwingiye mu myaka ibiri ya mbere, kubimuvura biba bitazashoboka ukundi.

Abahanga mu buzima bavuga ko kurinda umwana kuzagwingira bitangira Nyina akimutwite, bigakorwa binyuze mu kurya no kunywa neza, akirinda inzoga n’itabi.

No kwirinda imihangayiko ya hato na hato nabyo ni ngombwa.

Kugira ngo abaganga bamenye uko umwana ahagaze, babishingira ku bilo bye bigahuzwa n’imyaka afite, hakarebwa n’umuzenguruko w’ikizigira cy’ukuboko k’umwana.

- Advertisement -

Abo bahanga kandi bavuga ko iyo umwana ari mu mirire myiza aba ari mu cyatsi, imirire ye yaba iganisha mu mirire mibi akajya mu ibara ry’umuhondo, byaba byamaze kujya mu mirire mibi ya nyayo, akajya mu ibara ry’umutuku.

Imirire mibi niyo ntandaro yo kugwingira kandi kugwingira birica.

Mu rwego wo kwirinda ibi byose, Minisiteri y’ubuzima igira abaturage inama yo kwita ku mirire y’abana babo, bakabarinda indyo ituzuye iganisha ku igwingira.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima Julien Niyingabira agira ati: “…Imirire mibi ni yo iganisha mu kugwingira bityo rero  umwana aba akwiye kwitabwaho, agahabwa indyo yuzuye, umubyeyi agahabwa indyo yuzuye, cyane cyane mu munsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana”.

Avuga ko iyo urebye neza, usanga kugaburira abana indyo yuzuye muri rusange atari ikintu gikomeye ahubwo imyumvire ari yo itaratera imbere ku babyeyi benshi.

Ati: “Umwana agaburiwe igi rimwe ku munsi ryakuzuza neza intungamubiri  akeneye ngo abashe kugira imikurire myiza. Umubare munini w’abana bagwingira nturerwa ahanini ni uko ibiryo bizima byo kubagaburira byabuze, ahubwo ni uko haba hari imyumvire ababyeyi baba batarageraho, hakaba hari n’ibintu bikwiye guhabwa agaciro ariko ababyeyi baba batarumva neza akamaro kabyo”.

Akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye kumenya ingaruka umwana ahura na zo mu buzima bwe bwose iyo agwingiye.

Ati: “Ababyeyi bumve inshingano bafite zo gutuma umwana akura neza,  akagirira  akamaro akanakagirira igihugu. Iyo umwana agwiye nta bwo bikosorwa, nta bwo babivurwa, aba agwingiye ubuzima bwe bwose. Kugwira biba ku myaka ibiri ya mbere, iyo umwana arangije imyaka ibiri yaragwingiye, ubwo biba bivuze ko ubuzima azabaho bwose ku isi azabubaho agwingiye, kandi nta bwo ari ukugwingira mu mubiri gusa, ahubwo n’ubwenge buragwingira ku buryo nta kintu abasha kwigezaho, nta kintu abasha kugeza ku gihugu cye”.

Julien Niyingabira avuga ko ababyeyi basabwa gushaka ibiribwa byujuje ibyangombwa mu gutuma abana bakura neza kandi akenshi ibyo biribwa biba biboneka hafi yabo kandi abenshi bashobora kubyihingira.

Iyo indyo ivanze kandi ihora ihinduranywa bituma umwana uyiriye agira ibyo umubiri we ukeneye ngo ukure neza, ukomere kandi ntarwaragurike.

Hari abavuga ko ubukene bushobora kuba impamvu yo kugwira ku mwana.

Icyakora sibwo bugira uruhare cyane cyane muri iki kibazo ahubwo ubujiji.

Kutamenya akamaro k’imboga rwatsi, akamaro k’igi, akamaro ka katoti n’akamaro k’igitoki, bivanze nibyo bugwingiza umwana kurusha kuba umuntu adatunze amafaranga menshi.

Indi mpamvu ishyira ubuzima bw’abana mu kaga ko kugwingira ni amakimbirane ahora mu miryango agatuma ababyeyi badaha abana babo urukundo babagomba.

Akenshi usanga mu miryango irimo amakimbirane, abana babo baba barwara indwara zituruka ku mirire mibi.

Intonganya kandi zirushaho kuba ikibazo ku mugore utwite ndetse iki kibazo kikagera no ku mwana atwite.

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X ivuga ko kurya indyo yuzuye ari ingenzi ku buzima n’imibereho myiza y’ababyeyi n’abana babo.

Indyo yuzuye ifasha mu kwirinda indwara zirimo kugira amaraso make, umuvuduko ukabije w’amaraso, kuva amaraso atari ngombwa mu gihe umubyeyi abyara no kubyara umwana ufite ibilo bihagije.

Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’birinda indwara.

Mu gihugu hose mu mwaka  wa 2017 abana 6,373 bari mu muhondo mu gihe abanganaga na 903 bari mu mutuku.

Mu mwaka 2019 abana 11,675 bari mu muhondo naho 1,118 bari mu mutuku.

Icyakora imibare yerekana ko igwingira rigenda rigabanuka uko iminsi yicuma ndetse bishingiye no ku bukangurambaga bwo kurya indyo yuzuye no kwirinda umwanda bukorerwa hirya no hino mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version