Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: IBUKA Irasaba Blinken Kuvuguruza Inyandiko Yanditse Igoreka Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

IBUKA Irasaba Blinken Kuvuguruza Inyandiko Yanditse Igoreka Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 April 2024 7:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wasohoye ibaruwa  ndende usaba Leta zunze ubumwe z’Amerika binyuze ku Munyamabanga wayo ushinzwe ububanyi m’amahanga Antony Blinken guhindura imvugo yakoresheje ubwo hatangizwaga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Tariki 7, Mata, 2024 nibwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken abinyujije kuri konti ya X yanditse ubutumwa bugira buti “ Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa”.

Byababaje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko iyo mvugo ipfobya uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994  yiswe nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye Amerika ibereye umunyamuryango.

Ndetse ubwo Perezida Kagame yahaga abanyamakuru ikiganiro taliki 08, Mata, 2024 yababwiye ko ubundi u Rwanda rwari rwarasabye Amerika kujya ireka kurutoneka mu gihe cyo gutangiza icyunamo.

Kagame yavuze ko ubwo u Rwanda rwandikiraga Amerika ibaruwa ikubiyemo icyo kifuzo, rwari rwizeye ko byumvikanye neza ariko ngo byaratunguranye kumva ko Blinken abirenzeho akandika inyandiko nk’iriya.

Hagati aho IBUKA nayo yanditse ibaruwa isaba Amerika gukosora iyo mvugo kuko ari imvugo ibabaza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.

IBUKA ni umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994.

Ibaruwa uyu muryango wanditse taliki 17, Mata, 2024 ni ibaruwa ifite uburemere kuko yasinyweho na ba Perezida ba IBUKA hirya no hino ku isi.

Ingingo ziyigize zigaragaza ko imvugo ya Blinken yatonetse abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose ku isi.

Ikibabaje kandi ngo ni uko imvugo idakwiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwe kenshi n’abayobozi ba Amerika mu myaka 30 ishize kandi ubundi inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi izwi n’amahanga yose.

IBUKA yanditse ko mu ibaruwa ya Antony Blinken harimo  ubutumwa burimo urujijo  kandi bwanditswe ku bushake bugamije kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayanditse bagize bati: [tugoragoje mu Kinyarwanda]…“Nyakubahwa Blinken, mu kwanga kugaragaza ko Jenoside yibasiraga Abatutsi, ubutumwa bwawe bwirengagije abakorerwaga Jenoside abo ari bo. N’ubwo hari Abahutu n’Abatwa babuze ubuzima, ntabwo aribo bahigwaga. Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi. Ni abahezanguni b’Abahutu babigizemo uruhare”.

Bavuga ko ubutumwa bwe bunyuranya n’igisobanuro nyacyo cya Jenoside kandi icyo gisobanuro azi neza icyo ari cyo kuko kiri mu ngingo ya kabiri y’Amasezerano mpuzamahanga agamije kuburizamo no guhana icyaha cya Jenoside yemejwe n’Inteko rusange ya Loni taliki 8, Ukuboza, 1948.

Ingingo zayo masezerano zivuga ko Jenoside ari icyaha ‘gikorwa hagamijwe kurimbura’ mu buryo bwa burundu cyangwa se mu buryo bw’igice, abantu runaka, ubwoko cyangwa se itsinda ry’abantu.

Ubusanzwe kugira ngo icyaha kitwe Jenoside kigomba kuba hari abantu bahigwa atari muri rusange ahubwo kuko bafite itsinda runaka babarizwamo, kuba hari umugambi wemeranyijweho n’abawuteguye ugamije kurimbura iryo tsinda, kuba uwo mugambi ushyigikiwe na Leta cyangwa na politiki ihari kandi  icyo cyaha kikemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha rukagaragaza abari bibasiwe nk’uko biri mu Masezerano mpuzamahanga ya UN.

Mu rwego rwo kumwumvisha uburemere bw’ibyo yavuze mu gukomeretsa Abatutsi barokotse Jenoside, abanditse iriya baruwa babwiye Antony Blinken( ni Umuyahudi ukomoka ku Babyeyi bo muri Hongrie, Se ni Donald Blinken naho Nyina ni Judith Frehm Blinken) ko na Jenoside yakorewe Abayahudi kugira ngo yemezwe, habanje kugaragazwa ko ari bo bari bibasiwe n’aba-Nazi, bagamije kubarimbura burundu.

Ibaruwa ya IBUKA ikomeza igira: ‘Ku bijyanye n’u Rwanda, ntabwo Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi. Ibyo byaba bisobanuye ko mu Rwanda habayeho Jenoside zitandukanye zigamije kurimbura buri bwoko. Bivuze ko mu Rwanda haba harabaye Jenoside eshatu, igamije kurimbura buri bwoko. Bivuze ko abahizwe batari kuba bahigwa kubera ubwoko bwabo ahubwo kubera ubwenegihugu bwabo bw’u Rwanda kandi tuzi ko ibyo atari ukuri”.

Ijambo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’ ryavuzwe kenshi  n’inzego nyinshi zibifitiye ububasha urugero ni mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu mwanzuro warwo mu rubanza rwa Jean Paul Akayesu taliki 2, Nzeri ,1998.

Jean Paul Akayesu wamaze Abatutsi b’ahitwa Taba

Uwo mwanzuro washimangiwe n’urugereko rw’ubujurire rw’urwo rukiko taliki 16, Kamena, 2006.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi yemejwe na Loni mu nzego zinyuranye,

Akanama k’Umutekano ka UN mu mwanzuro wako wa 2150 wo kuwa 16 Mata 2014, Inteko rusange ya Loni mu mwanzuro wayo 72/550 wo kuwa 26 Mutarama 2018 nako kemeje iyo nyito  ndetse n’umwanzuro A/RES/74/273 wa taliki 20 Mata 2020 wemeje ko tariki 7 Mata buri mwaka ari Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

IBUKA ishimangira ko izo ngero zose ari ibihamya Blinken n’Amerika avugira batagombye kwirengagiza.

Mu ibaruwa ya IBUKA hari ahakomeza hagira hati: “Nta magambo ahagije twabona yo kugaragaza agahinda twatewe n’umuntu wo ku rwego rwanyu nyakubahwa Blinken, tuzi neza ko usobanukiwe byinshi mu byo twanditse muri iyi baruwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Basabye ko  Blinken “akosora ibyo wagoretse, agahindura inyandiko wasohoye kandi ugasohora indi isobanura neza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994”.

Ifoto:Blinken@State.gov

Nasabye Abanyamerika Kujya Baduha Amahoro Ku Munsi Wo Kwibuka- Kagame

TAGGED:AbatutsiBlinkenfeaturedIbaruwaIBUKAJenosideKugoreka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Batanga Umusaruro Ugereranyije Nibyo Bize Ni Mbarwa
Next Article Umwami W’Ubwami Bwo Muri Ghana Arifuza Gusura u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranwa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?