IBUKA Yashimye Intambwe U Bufaransa Bwateye Mu Ruzinduko Rwa Macron

Impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, yashimye intambwe Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yateye, akemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Macron yari mu Rwanda ku wa Kane no ku wa Gatanu, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yahavugiye ijambo yagaragarijemo ko yemera uruhare u Bufaransa bwagize mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga na nyuma yayo.

Soma: Perezida Macron Yemeye Uruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside

- Advertisement -

Mu itangazo IBUKA yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi wayo Egide Nkuranga yavuze ko hari hashize imyaka myinshi yo guceceka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni imwe.

Yavuze ko ruriya ruzinduko rusubiza u Bufaransa mu nzira y’ukuri no guhesha agaciro abishwe, yasaga n’iyirengagizwa guhera mu 1994.

Iryo tangazo rivuga ko Ibuka nk’impuzamiryango y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, yashimye cyane uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron nk’intambwe y’ingenzi mu guha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside.

Uretse uruzinduko, yanashimye ubutumwa Macron yatanze mu kwifatanya n’abarokotse jenoside, akemera uruhare rukomeye u Bufaransa bwagize mu byabaye mu Rwanda mbere.

Iryo tangazo rikomeza riti “Umuryango Ibuka wafashe uru ruzinduko n’ubutumwa bwa Nyakubakwa Emmanuel Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera abishwe baruhukiye mu nzibutso zitandukanye, abatarashyinguwe mu cyubahiro n’abarokotse ubwabo, banyotewe.”

Yashimangiye ko ari uruzinduko bizeye ko ruzaba iherezo ry’umuco wo kudahana ndetse rugaha ubutumwa bukomeye abahekuye u Rwanda.

Mu ruzinduko rwe, Macron yavuze ko u Bufaransa bugiye kongera imbaraga mu buryo bwo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihishe muri kiriya gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version