Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya FIFA Biri Gusubirwamo, Ikicaro Cyayo Gikuru Gishobora Kwimurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Ibya FIFA Biri Gusubirwamo, Ikicaro Cyayo Gikuru Gishobora Kwimurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2021 8:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku basanzwe bakurikirana imikorere ya FIFA muri iki gihe, bemeza ko ibyayo biri gusubirwamo.

Imwe mu ngingo yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda y’uko FIFA yagira icyicaro kidahoraho mu Rwanda ihuriranye n’inkuru yanditswe na kimwe mu binyamakuru byo muri USA ivuga ko hari impinduka zikomeye ziri kuba mu miyoborere ya FIFA ndetse ko n’ikicaro cyayo gishobora kwimurwa kikava i Zurich mu Busuwisi.

Icyicaro gikuru cya FIFA i Zurich mu Busuwisi kigiye kuhamara imyaka 90.

Abakurikirana imikorere ya FIFA bavuga ko kuba ifite ikicaro i Burayi bituma yitwara uko yishakiye kandi ko bituma umuhamagaro wayo wo kugenzura umupira w’amaguru ku isi utakaza umwimerere wawo, ahubwo igafatwa nk’iy’Abanyaburayi gusa.

Kwibona muri iyi sura nibyo bishobora kuba byaratumye abayobozi bayo bishora muri ruswa ikaza kubakoraho muri 2015, bibwira ko bafite ubudahangarwa.

Ku isonga mu bakozweho n’iriya myitwarire hariho uwahoze ayiyobora Bwana Sepp Blatter.

Mu mwaka wa 2016 hatowe undi muyobozi wa FIFA witwa Gianni Infantino.

Infantino yahise atangiza ivugurura muri kiriya kigo kugira ngo arebe ko amahanga yakigarurira icyizere.

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA, Gianni Infantino yashyizeho itsinda rigomba kureba uko ibiro bikuru byayo byakwimura ikicaro wenda bigakorwa mu rugero runaka, byose ntibikomeze gukorerwa i Zurich mu Busuwisi.

Ibiganiro byaratangiye kandi abayobozi bakuru muri FIFA bari kureba uko byakorwa.

Nyuma y’ibyabaye kuri Blatter, isi muri rusange yatakarije FIFA icyizere.

Abaganiriye na The New York Times bavuga ko kugira ngo FIFA irebe ko amahanga yayigarurira icyizere, iri gushaka uko ifungura ibindi biro byayo hirya no hino ku isi.

FIFA igizwe n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru agera kuri 211 ku isi hose.

Mbere y’uko icyicaro gikuru cya FIFA kijya i Zurich mu Busuwisi[hari muri 1932], cyahoze i Paris mu Bufaransa.

FIFA yashinzwe muri 1904, itangira ikorera i Paris mu Bufaransa.

Kuyimurira i Zurich mu Busuwisi byatewe n’uko u Busuwisi ari igihugu kiri hagati mu Burayi kandi kikaba kidakunda kwivanga mu bibazo bya Politiki byaranze u Burayi, byibura guhera mu Kinyejana cya 20 Nyuma ya Yezu Kristu.

Inyubako FIFA ikoreramo yubatswe ku kayabo ka Miliyoni  200$. Bayita FIFA House.

Kuba ikicaro gikuru cya FIFA cyakwimurwa bizaterwa n’impamvu zitandukanye harimo n’uko amategeko y’u Busuwisi atorohereza FIFA kuba yashaka abakozi bo mu yindi migabane itari u Burayi.

Byahesha amahoro Infantino…

The New York Times yanditse ko Bwana Gianni Infantino yaruhuka ibiro bye biramutse byimutse bikava i Zurich kuko muri iki gihe arembejwe n’inkuru zimwandikwaho zivuga ku mubano wihariye yagiranye kandi agifitanye n’Umugenzacyaha Mukuru w’u Busuwisi.

Abanyamakuru bavuga ko uriya  mubano  urimo ibintu bififitse.

Inkuru zabo zatumye hari umwe mu bakozi mu rwego rw’ubushinjacyahya bw’u Busuwisi weguye mu itsinda yari arimo rishinzwe kureba ruswa ivugwa muri FIFA.

Kuba FIFA yagira ikicaro kidahoraho mu Rwanda byo ntacyo birutwaye…

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Bwana Regis Uwayezu yabwiye UMUSEKE ko   amafaranga FIFA ibaha  iyatanga mu byiciro bitewe na gahunda y’ibikorwa biteza imbere ruhago mu Rwanda. Ibi bituma politiki n’igenamigambi byayo bihinduka mu myaka ine.

Yavuze  ko FIFA itanga $ 500 000 agenewe ibikorwa by’umwaka muri rusange, igatanga andi $500, 000 igihe hari ibikorwa by’iterambere ry’umupira byagaragajwe, akaza ari inkunga. Ibyo ifasha ni ibikorwa 10 kimwe kibarirwa $50,000 kugeza kirangiye.

Mu myaka ibiri FIFA itanga $100,000 (buri mwaka ni $50,000) agenewe kugurwamo ibikoresho, itanga $200,000 agenewe ingendo n’amacumbi ku makipe y’ibihugu.

Aya  u Rwanda ruyagenera amakipe y’abakiri bato agatangwa buri mwaka.

FIFA itanga $2000,000 mu myaka ine (buri mwaka ni $500,000) azatangwa mu kubaka ibikorwa remezo biteza imbere umupira w’amaguru ubishatse ayafatira rimwe.

Uretse ibyo kandi,  FIFA ifasha mu kubaka ubushobozi bw’abakozi ba FERWAFA mu bijyanye n’amahugurwa.

Ku rubuga rwa FIFA hariho ko ibiro byayo biri mu Busuwisi ariko ikagira n’ibindi bidahoraho hirya no hino ku Isi. Mu bindi bihugu FIFA ifitemo ibiro bidahoraho harimo u Buhinde, Malaysia, Nouvelle Zèlande, Panama, Paraguay, Senégal, Barbados, Africa y’Epfo, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates).

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa FIFA Gianni Infantino. Kugeza ubu U Rwanda na FIFA bibanye neza 
TAGGED:BufaransaBurayiBusuwisifeaturedFIFAInfantino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gicumbi: Abacunda bari bazanye amata babujijwe kwinjira muri Kigali
Next Article Faustin-Archange Touadéra yongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?