Hari impungenge ko intambara ishobora kongera kurota hagari ya Israel na Hamas niba uyu mutwe utarekuye Abanya Israel batatu wari kuzarekura kuri uyu wa Gatandatu tariki 15, Gashyantare, 2025.
Abayobozi ba Hamas kuri uyu wa Mbere batangaje ko batazarekura abaturage ba Israel uyu mutwe wari ugifunze kubera ko Israel yazanye amananiza mu byo guhererekanya imfungwa ku mpande zombi.
Amerika ya Donald Trump yatangaje ko Hamas nitarekura bariya bantu izabona akaga.
Trump yasubije abanyamakuru ko kutarekura bariya bantu bizatuma Hamas ibona ishyano.
Yirinze kuvuga ko hazabaho ibitero bya gisirikare ariko aca amarenga ko nabyo bishoboka.
Uyu mutwe uvuga ko Israel ari yo yazanye amananiza binyuze mu kurasa mu bice usanzwe ukoreramo, kuba yaratindije ko abavanywe mu byabo babisubiramo no kuba ibangamira itangwa ry’imfashanyo igenewe abayikeneye mu bice bimwe na bimwe bya Gaza.
Hari abandi baturage ba Palestine bavuga ko Israel itinza nkana abantu bari gutahuka ngo bagere mu bice bahoze batuyemo n’ubwo inzu nyinshi mu zahahoze zasenywe n’intambara ihamaze igihe.
Aho ibintu bigeze muri iki gihe, Israel nayo iri kureba icyazakorwa mu gihe abantu bayo baba bangiwe gutaha.
Amasezerano yo kurekura izo mfungwa yatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 19, Mutarama, 2025 nyuma y’igihe kirekire aganirwaho mu buryo bwitondewe cyane i Doha muri Qatar.
Aho bitangarijwe ko Hamas itazarekura imfungwa yari buzarekure kuri uyu wa Gatandatu, Israel yahise itangira gutegura uko yazabyitwaramo.
Minisitiri w’ingabo Israel Katz yavuze ko ibyo Hamas igiye gukora ari ukwica burundu amasezerano y’amahoro yari yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Yasabye ingabo kwitegura kuzakora ibyizaba bikenewe byose igihe cyose bizaba ari ngombwa.
Impungenge z’uko intambara ishobora kubura hagati ya Israel na Hamas zo ni nyinshi.
Urugero ni uko hari amatsinda y’ingabo za Israel yasabwe kuba agumye mu birindiro.
Mu mpera z’Icyumweru gishize hari bamwe muri zo bari batangiye gutaha.
Ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwanasabye ko hari andi matsinda mato y’abasirikare ba kabuhariwe yoherezwa muri Gaza kugira ngo azatange ubufasha bwihariye nibiba ngombwa.
Iminsi ibaye 500 Hamas inyaze Israel abaturage bayo 250 ariko abenshi muri bo bararekuwe, hasigaye abandi 79.
Tariki 7, Ukwakira, 2023 nibwo Hamas yagabye igitero muri Israel yica abantu 1,200.
Israel yahise itangiza intambara ikomeye yo kwihorera no guca intege burundu Hamas ariko, uko bigaragara, ntirabigeraho mu buryo bwuzuye.
Ubwo hatangiraga kubahirizwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro y’i Doha, abarwanyi ba Hamas bagiye mu mihanda kwishimira iyo ntsinzi.
Kuri bo bumvaga ko ari intsinzi kandi hari n’abayobozi ba Israel nabo batishimiye ariya masezerano, bakavuga ko azaha urwaho Hamas ikongera kwiyubaka no kubuza Israel amahwemo.