Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya Israel Na Syria Byajemo Kidobya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Ibya Israel Na Syria Byajemo Kidobya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2025 10:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwuka wasubiye kuba mubi hagati ya Israel na Syria kubera ibisasu biva mu Majyepfo ya Syria bikagwa muri Israel. Ibi bisasu byatumye ingabo za Israel nazo zirasa mu bice ibyo bisasu biturukamo mu rwego rwo gusenya aho birunze.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Syria ivuga ko idafite amakuru arambuye ku iterwa ry’ibyo bisasu, ikemeza ko ari ibintu iri gukurikirana neza.

Israel yo yarakaye itangaza ko itazarebera ngo ireke kurasa uwo ari we wese uzashaka gutuma abayituye babaho badatekanye.

Itangazo rya Minisiteri yayo y’ingabo riragira riti: “ Ubutegetsi bwa Syria bugomba kumenya no kwirengera ibibera ku butaka bw’iki gihugu. Ibivayo bikagwa mu gihugu cyacu, bagomba kwirengera ingaruka zabyo”.

Ubuyobozi bwa Syria y’ubu buri hagati nk’ururimi.

Kuva bwahirika Assad, bwatangarije amahanga ko buzakorana neza na Israel kandi bwaranabyerekanye.

Bwafunze ahantu hose intwaro zavaga muri Syria zijya muri Hezbollah zacaga.

Ibi ni ibintu Israel yashimye, ariko ku rundi ruhande hari ibyo ubutegetsi bwa Damascus butarakora ngo binyure ubwa Yeruzalemu.

Muri byo harimo imikoranire na Turikiya, igihugu Israel ifata nk’igishaka kugira uruhare rukomeye mu bibera muri Syria kandi kikaba umwanzi wa Israel ubyemera akanabivugira ku mugaragaro.

Mu gukoma mu nkokora imikoranire hagati ya Iran na Syria ya Assad, Israel yagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Syria, hagati ya 2013 na 2024.

Nubwo ubuyobozi bushya bwa Syria bwigaragaza nk’ubushaka kubanira Israel, abayobozi bayo ntibayishira amakenga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zihanzwe amaso muri iki kibazo kugira ngo harebwe uko Leta nshya ya Syria yabana neza na Israel bityo ikomeze kubyungukiramo nk’uko byagenze ubwo Misiri na Jordan byasinyaga amasezerano yo kuyibanira neza yiswe Abraham Accords.

Syria iherereye mu Majyaruguru ya Israal ikaba iyiruta mu buso.

Abahanga bavuga ko Syria iruta Israel mu buso inshuro icyenda kuko ifite ubuso bwa Kilometero 187,437 mu gihe Israel yo ifite ubuso bwa Kilometero kare 21,937.

TAGGED:IbisasuIsraelSyriaUmubanoUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Gufungura Ambasade Muri Algeria
Next Article Ifu Y’Ifi: Ubundi Buryo Bwo Kurwanya Indyo Mbi Mu Bana B’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?