Ibya Murenzi Uvugwaho Kuriganya Diaspora Nyarwanda Bigeze He?

Amakuru twamenye  avuga ko Daniel Murenzi wari umaze igihe avugwaho gukoresha nabi umutungo wa Diaspora Nyarwanda yitabye Ubugenzacyaha kuri uyu wa Mbere.

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 01, Gashyantare, 2021 nibwo Taarifa yamenye ko Bwana Daniel Murenzi yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B Murangira yahamije aya makuru avuga ko Daniel Murenzi yitabye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu bihe bitandukanye arabazwa.

Avuga ko yatumijwe nyuma y’uko bari abanyamuryango ba Diaspora nyarwanda bagejeje ikirego kuri RIB bavuga ko uriya mugabo yakoresheje umutungo wabo nabi.

Dr Thierry B Murangira yagize ati: “RIB yakiriye ikirego cy’abanyamuryango ba Diaspora, barenga Uwitwa MURENZI Daniel bavuga ko yakoresheje umutungo wabo  nabi mu mushinga wo kwiyubakira amacumbi i Nyamirambo.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko ikirego cyabo bacyakiriye, bamwe barabazwa ndetse na Murenzi arabazwa.

Abajijwe igihe Murenzi yitabiye ruriya rwego, Murangira yadusubije ko atari butubwire umunsi kuko atawibuka, ariko ko Bwana Daniel Murenzi yitabye mu bihe bitandukanye.

Avuga ko nyuma yo kumva impande zose, RIB yasabye ko hashyirwaho Komite y’ubugenzuzi( Audit) yigenga kugira ngo icukumbure uko ikibazo giteye nyuma izabagezeho ibyavuyemo nabo babone kubitangaza.

Murenzi yitabye Ubugenzacyaha mu bihe bitandukanye

Dr Thierry B Murangira yatubwiye ko ikigo cyashinzwe gukora buriya bugenzuzi ari ikigo kigenga kandi ko ibizavamo bazabitangariza Taarifa.

Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze baherutse kubwira Taarifa  ko Umukozi muri East African Community uyobora Ishami ry’Ikoranabuhanga witwa Daniel Murenzi akaba ari Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi yabatekeye umutwe bamuha amafaranga agera kuri Miliyari ebyiri ntiyayakoresha ibyo bemeranyijeho.

Batubwiye ko muri icyo gihe nyuma yo gukeka ko Murenzi yaba yarakoresheje nabi amafaranga yabo bagejeje ikirego ku Bugenzacyaha.

Mu ibaruwa banditse tariki 09, Kanama, 2019 ikakirwa n’uwitwa Sano Pacifique wo muri RIB ku itariki 14, Kanama, 2019 ivuga ko icyo gihe basabye RIB kwinjira mu kibazo cyabo, ikagenzura niba nta buriganya bwakozwe mu mushinga wo kububakira inzu bagombaga kujya bacumbikamo baje mu Rwanda, ariko RIB ibigendamo biguru ntege.

Iriya baruwa yasinyweho na:

Joy Tumwebaze,

Augustin Mutemberezi,

Desiré Ruragaragaza,

Stephen Mugume,

Wycliff Kwikiriza,

George Bataringaya,

Alfred Byigero,

Rose Nyirinkwaya,

Alice Mutesi Buhinja,

Doreen Muhumure,

Betty Mbabazi na

Hope Agasha.

Bamwe mu bashyize umukono ku nyandiko yagejejwe kuri RIB muri 2019

Batubwiye ko icyo gihe nyuma yo kugeza ikibazo cyabo kuri RIB, bayisaba kukinjiramo yababwiye ko icyo batanze atari ikirego ahubwo ari  icyo bita ‘petition’.

Ikirego cyabo bakigejeje ku Kicaro gikuru cya RIB kiri ku Kimihurura.

Hagati aho Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza uri ku isonga mu Banyarwanda bashaka ko iby’ikoresha nabi ry’imari yabo rishyirwa ku mugaragaro bagasubizwa ibyabo, yandikiye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Biruta Vincent hamwe na mugenzi we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali  abamenyesha akarengane avuga ko bakorewe na mugenzi wabo.

Mu ibaruwa dufitiye Kopi yanditswe na Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza wavuze mu izina rya bagenzi be batishimiye imicungire y’amafaranga yabo, bityo ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, uw’ubutegetsi bw’igihugu n’Umujyi wa Kigali  kwinjira mu kibazo cyabo, kuko ngo kimaze gufata indi ntera.

Ni ibaruwa ya paji eshatu isobanura uko ikibazo cyabo cyatangiye n’icyo bifuza.

Iyi baruwa iri mu Cyongereza isobanura uko ibintu byose byatangiye, ababigizemo uruhare[ku mpande zombi, ni ukuvuga abatanze amafaranga yabo n’abavugwa ho kutayakoresha icyo yagenewe] n’aho ikibazo kigeze kugeza ubu.

Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza yanditse ko nk’Umunyarwanda urwanya akarengane kandi akaba ahagarariye ‘plateforme’ ya Sosiyete Sivile mu Rwanda asanga ibyo Murenzi n’abandi bafatanyije bakoze bidakwiye bityo agasaba inzego zose bireba harimo  kubyinjiramo, abarenganye bakarenganurwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yigeze kubwira Taarifa ko ikibazo kivugwamo Murenzi Daniel bakinjiyemo kandi bari kugikurikirana ‘seriously.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version