Lt Gen Mupenzi Yagenzuye Uko Ubukene Bugabanuka Mu Baturage

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi yasuye Akarere ka Rusizi asuzuma uko inzego zitandukanye zishyira mu bikorwa gahunda zo gukura abaturage mu bukene.

Nyuma yo kubisuzuma yagiranye inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Nyamasheke bareba uko ziriya gahunda zakomeza gukurikizwa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lieutenant Colonel Ronald Rwivanga yabwiye Taarifa ko kuba umusirikare [agira uruhare] mu mibereho myiza y’abaturage ari imwe mu nshingano za RDF.

Lt Col Rwivanga avuga ko hari gahunda nyinshi ingabo z’u Rwanda zigiramo uruhare rigamije kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage.

- Kwmamaza -

Yirinze kugira byinshi atubwira ku rugendo rwa Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi kuko atarasoma neza ibikubiye mu mbwirwaruhame ye ariko akemeza ko RDF ihora igira uruhare mu gusuzuma niba imibereho y’abaturage izamuka nk’uko Politiki ya Guverinoma ibiteganya.

Mu ruzinduko rwe, Lt Gen Mupenzi yari aherekejwe na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Alphonse Munyantwari, abayobozi b’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke.

Munyantwari yagejeje ijambo ku bari aho
Hari mu nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Rusizi na Nyamasheke
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version