Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya Netanyahu Byongeye ‘Gusubirwamo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibya Netanyahu Byongeye ‘Gusubirwamo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 September 2021 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu gestures as he speaks during a meeting of the right-wing bloc at the Knesset in Jerusalem on Nov. 20. GALI TIBBON/AFP via Getty Images
SHARE

Hari hashize amezi atatu urubanza rwa Benyamini Netanyahu rusubitswe ariko ubu rwasubukuwe. Ubushinjacyaha bumurega ruswa,  itonesha n’ibindi byaha bijyanye no gukoresha nabi ububasha yahoranye akiri Minisitiri w’Intebe wa Israel.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13, Nzeri, 2021 nibwo urubanza rwe ruri kubera mu rukiko rukuru rwa Yeruzalemu rwasubukuwe nyuma y’amezi atatu rusubitswe.

N’ubwo ibyo aregwa bikomeye ariko hari bamwe bavuga ko kuba yarakuwe ku butegetsi byatewe n’uko abatavuga rumwe nawe buririye kubyo aregwa bahitamo kwitandukanya nawe.

Kugira ngo urubanza rwe rusubikwe mu gihe cy’amezi atatu, byatewe n’uko hari amakuru y’uko hari ibintu bihamya byari biherutse gutangazwa n’umwe mu bagabo bafite ikigo kitwa Walla, akaba ari we wa mbere wabaye umuhamya mu rubanza rwa Netanyahu.

Icyo gihe abashinjacyaha n’abunganizi bagiye impaka z’urudaca ku gihamya cyari kimaze iminsi kigaragaye muri telefoni y’uriya mutangabuhamya witwa Ilan Yeshua bituma inteko iburanisha irisubika kugira ngo habanze higwe ku ishingiro ry’icyo gihamya.

Ubwo urukiko rwamwumvaga bwa mbere, IIan Yeshua wahoze ayobora ikigo cy’itangazamakuru kitwa Walla!Communications Channels Ltd cy’i Yeruzalemu yabwiye urukiko ko Netanyahu yabashyiragaho igitutu gikomeye ngo bamwandike neza.

IIan Yeshua wahoze ayobora ikigo cy’itangazamakuru kitwa Walla!Communications Channels Ltd

Yavuze ko hari bamwe mu bakozi be basezeye akazi kubera kutabyihanganira.

Ngo utarandikaga neza Netanyahu yashyirirwagaho ingamba zirimo no kuba yahabwa ruswa kugira ngo abikore.

Ilan Yeshua yayoboye kiriya kigo guhera mu Ugushyingo, 2006 ageza mu Kamena 2019.

Igitangaje ni uko Netanyahu ngo yakagatizaga ku kinyamakuru Walla ariko akorohereza ikindi kitwa Bezeq kandi byose ari iby’umushoramari umwe witwa Shaul Elovitch.

Iki kirego ni icya mbere kiri gutesha umutwe Benyamini Netanyahu ariko hari ibindi bibiri bimutegereje!

Abakurikirana uburemere bwariya madosiye babwiye The Jerusalem Post ko urubanza rwa Netanyahu ruzamara amezi menshi ndetse n’imyaka.

Ku byerekeye urubanza rwa mbere rujyaniranye no gutuma itangazamakuru rikorera mu kwaha kwa Netanyahu, ubushinjacyaha buherutse kubona inyandiko nyinshi muri telefoni yawa mushoramari zerekana ibiganiro bagiranye kandi ngo zatumye hari byinshi byerekana ko ibyo Netanyahu acyekwaho yabikoze.

Ubwunganizi bwo buvuga ko nta kindi kimenyetso gishinja umukiliya wabwo kiri muri telefoni y’uriya mushoramari bityo ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro byagombye guhabwa.

Abageze mu rukiko bakumva uko impande zombi, bemeza ko bizagora Netanyahu kwemeza urukiko ko nta mubano w’amafaranga yagiranye n’ubuyobozi bwa kiriya kinyamakuru kuko haba muri telefoni ya nyiracyo haba no mu zindi nyandiko hari ahagaragara ko bakoranye hagati y’umwaka wa 2013 na 2016.

TAGGED:featuredIsraelNetanyahuUmushoramariUrubanzaYeruzalemu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hagiye Gusohoka iPhone Ikorana Na Satelite
Next Article Umucamanza Yategetse Ko Umurambo Wa ‘Perezida Mugabe’ Utabururwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?