Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyabaye Mu Rupfu Rwa Gen Lokech Wari Umuyobozi Wungirije Wa Polisi Ya Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibyabaye Mu Rupfu Rwa Gen Lokech Wari Umuyobozi Wungirije Wa Polisi Ya Uganda

admin
Last updated: 22 August 2021 2:12 pm
admin
Share
SHARE

Amakuru menshi akomeje kujya ahabona ku rupfu rwa Maj Gen Paul Lokech, wari umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda. Yaguye iwe kuri uyu wa Gatandatu nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) bwabitangaje.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza ko yazize ibibazo byo kuvura kw’amaraso.

Yari i Kampala ku kiliyo cy’undi musirikare mukuru wa UPDF, General Pecos Kutesa, uheruka kugwa mu Buhinde aho yivurizaga.

Yavuze ko Gen Lokech yari amaze ibyumweru bibiri akorera akazi ke mu rugo. Kuri uyu wa Gatandatu ngo yabyutse ameze neza nk’ibisanzwe, atangira kwitegura agiye ku kazi.

Ati “Muri iki gitondo yinjiye mu bwiyuhagiriro, aza guhamagara umugore we amubwira ko atarimo kubasha guhumeka.”

Umugore we ngo yahise ahamagara abaganga, bahageze bagerageza gukangura umutima wa jenerali ariko biba iby’ubusa, agwa mu bwiyuhagiriro.

Brig Flavia Byekwaso yakomeje ati “Umuganga yari ahari, kandi mu byagaragaye nk’uko kunanirwa guhumeka, byaketswe ko Jenerali yagize ikibazo cyo kuvura kw’amaraso.”

Ibyo byose ariko bikomeje gutangazwa mu buryo bwo gukekeranya, kuko ntabwo icyamwishe kiratangazwa hashingiwe ku byavuye mu isuzuma ry’abaganga.

Gusa habayeho amakenga kubera ko Gen Lokech yari amaze igihe atagaragara mu ruhame, guhera ubwo yerekanaga abantu bikekwa ko barashe imodoka ya Gen Katumba Wamala, bagahitana umukobwa we n’umushoferi.

Byekwaso yavuze ko Gen Lokech yari yarasabye ikiruhuko mu byumweru bibiri bishize.

Muri icyo kiruhuko ngo yaje kugwa aravunika, akaba yavurirwaga mu rugo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martins Okoth Ochola, yatangaje ko yategetse ko habaho isuzuma ricukumbuye, hakagaragazwa icyahitanye uyu musirikare mukuru.

Uyu musirikare ni umwe mu bacurabwenge ba gisirikare Uganda yari ifite, wafashije cyane mu rugamba rwo guhangana na al-Shabaab muri Somalia, ku ruhande rw’Ingabo za Uganda mu butumwa bwa AMISOM.

Yashyizwe mu gipolisi ku wa 15 Ukuboza 2020 na Perezida Yoweri Museveni, mu bihe by’umutekano utameze neza  n’umwuka ushyushye wa politiki muri Uganda, byari bifitanye isano n’amatora aheruka ya perezida.

Uburwayi yazize nibwo buheruka guhitana Cyprian Kizito Lwanga wari Arkiyepiskopi wa Kampala.

TAGGED:featuredFlavia ByekwasoMaj Gen Paul LokechPolisi ya UgandaUPDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CANAL+ Yashyizeho Poromosiyo Nshya Kuri Dekoderi n’Ifatabuguzi
Next Article Kigali: 90% By’Abarengeje Imyaka 18 Bagiye Gukingirwa COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?