Ibyago U Rwanda Rwagize Ni Abayobozi B’Abapumbafu- Kagame

Kagame yabwiye abaturage bo mu Karere ka Kirehe na Ngomba ko ibyago u Rwanda rwagize ari ukugira abayobozi yise ‘abapumbafu’.

Pumbafu ni Igiswayili kivuze ‘Umuntu ufite ubwenge buke’.

Avuga ko ubwo bupumbafu( ubwenge buke)  bwatumye u Rwanda rudindira ntirwatera imbere.

Indi ngingo yavuze ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahame mazima.

- Advertisement -

Ngo uru rubyiruko rugira amahirwe yo kuyoborwa n’abantu batari abapumbafu.

Amajyambere ngo niyo Politiki ya FPR Inkotanyi kandi ntawe uzayitambika.

Iby’umutekano kuri Kagame ngo ni ikibazo cyakemutse ku kigero kirenga 90%, ibindi ngo ni ibintu bakemura vuba cyane iyo hagize ushaka kuwuhungabanya.

Asaba abantu gukomeza gukora kandi bagakora ibintu bizima, bishobora kubateza imbere.

Ati: ” Mujye muvuga muti ejo ubuzima bwanjye buzamera gute? Mugomba gushyira imbere ubukungu, muhahire abaturanyi ibyo mudafite”.

Kagame yasabye abaturage ba Kirehe na Ngoma kuziga Igiswayili bakajya baganira n’abaturanyi bo muri Tanzania.

Nk’uko asanzwe abivugira ahandi, Kagame yabwiye abo muri Kirehe na Ngoma ko azagaruka kubasura.

Yashimiye abaturutse muri Kigali baba bamuherekeje aho ajya hose.

Abaturage bo muri Kirehe babwiye Taarifa Rwanda ko ibyo Kagame yabakoreye ari ntagererenywa, ko ibyo bazabimwitura taliki 15, Nyakanga, 2024 ku munsi w’amatora ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version