Ubuhinde: Umuvundo Waguyemo Abantu 50

Muri Leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde habereye umuvundo w’abantu bari baje gusenga barakandagirana hapfa abagera kuri 50.

Hari ubwoba ko uyu mubare waza kwiyongera kuko hari n’abavuga ko hapfuye abantu 60.

Umuyobozi wo mu gace byabereyemo avuga ko mubahitanywe n’uyu muvundo harimo abagore 20.

Polisi ivuga ko yatangije iperereza ngo hamenyekane neza icyihishe inyuma y’ibi byago.

- Advertisement -

Ikihutiwe ariko ni ugutanga ubufasha ku bavunikiye n’abakomerekeye muri iyo vuruguvurugu.

Impanuka nk’izo zikunze kuba ahantu hateraniye abantu benshi baje gusenga.

N’i Maka muri Arabiya Sawudite bijya bihaba abantu bakahabyiganira umwuka ugahera.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version